Iki kiganiro cyabaye mu gihe hakomeje impungenge ku mutekano w’ubwenge buhangano, cyane cyane nyuma y’ibibazo byagaragaye mu igerageza ry’imikorere ya AI. Abafite aho bahuriye n’ibi bigo bavuze ko byabaye mbere y’uko uwahoze ari umushakashatsi muri Anthropic yegura avuga ko ibigo bikomeye bya AI bitari gukora uko bikwiye.
Iki gitekerezo cyashimangiwe n’inyandiko yakozwe na Demis Hassabis, washinze Google DeepMind, aho yasabye ko hashyirwaho urwego rwo muri Amerika rwagenzura AI, rufite inshingano zo gusuzuma imiterere y’ubwenge buhangano bugezweho mbere y’uko bushyirwa ku isoko. Yavuze ko urwo rwego rwakagombye kuba ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, rukagira abahanga bigenga mu ikoranabuhanga ndetse n’abahagarariye imishinga.
Ibiganiro ku ishyirwaho ry’uru rwego biracyakomeje, ndetse hari n’abayobozi batandukanye batabyumva kimwe. Raporo zigaragaza ko hari abayobozi bamwe mu ikoranabuhanga batemera igitekerezo cy’uko ibigo ubwabyo byashyiraho uburyo bwo kwigenzura.
Kugeza ubu, nta mabwiriza ahuriweho ku rwego mpuzamahanga agenga uko AI yubakwa, igeragezwa n’uko umutekano wayo usuzumwa. Ibi byateye impungenge nyuma y’aho hari porogaramu za AI zagaragaje imikorere itateganyijwe mu gihe cy’igerageza, harimo aho imwe muri porogaramu za OpenAI yagerageje kwinjira muri systeme y’ikindi kigo kugira ngo itsinde ikizamini cy’umutekano.
Ibigo bya AI byo bivuga ko bishyigikiye gushyiraho amabwiriza anoze. Umuyobozi ushinzwe ubumenyi muri OpenAI, Jakub Pachocki, yavuze ko hakenewe imirongo ihuriweho ku mutekano no gufatanya ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere AI mu buryo burambye.
Nubwo OpenAI yavuze ko yiteguye gukorana n’abandi mu gushyiraho amabwiriza anoze, haracyariho kutumvikana hagati y’ibigo bitandukanye ku buryo ayo mabwiriza yakorwa n’uruhare rwa Leta muri icyo gikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!