00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoreshwa rya telefone rigira ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri

Yanditswe na

Agape Muzayire

Kuya 27 May 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragajwe na Kaminuza yo mu Bwongereza bugaragaza ko telefoni igendanwa ifite uruhare mu kudindiza imyigire y’abana cyane cyane abari hagati y’imyaka cumi n’ine na cumi n’itandatu.

Ku isi hose,ingingo yo kwemerera abana kujyana no gutunga telefone ku ishuri, yakomeje kutumvikanwaho n’ababyeyi aho bamwe bemeza ko byari bikwiye kuba abana babo bakwemerwa kuzitunga mu gihe abandi batabikozwa.

Ku mubyeyi ushaka ko umwana we atsinda amasomo ye neza, igisubizo ngo ni uko atamwemerera gutunga telefone.

Ubushakashatsi bwakozwe na Louis-Philippe Beland na Richard Murphy bugatangazwa na Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukungu mu Bwongereza (London School of Economics), bwagaragaje ko mu bigo byabujije abana gutunga amatelefone agendanwa, imitsindire ku bari mu kigero cy’imyaka 16 yazamutse ku kigero cya 6.4%.

Aba bahanga mu bukungu bavuga ko ibi bingana no kongera iminsi itanu ku minsi isanzwe y’amashuri mu mwaka.

Mu Bwongereza hejuru ya 90% by’abangavu n’ingimbi batunze telefone zidendanwa, muri Amerika umwana umwe kuri bane afite nibura imwe.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2001, bwerekanye ko nta kigo na kimwe cyaciye telefone zigendanwa ku banyeshuri. Muri 2007, uyu mubare warazamutse ugera kuri 50% ndetse muri 2012 ugera kuri 98% aho ibigo byemerera abanyeshuri gutunga telefone cyangwa kuzitanga ku buyobozi ku munsi wa mbere w’itangira ry’amasomo.

Mu Bwongereza hejuru ya 90% by’abangavu n’ingimbi batunze telefone

Usibye kuba ngo telefone zirangaza abana ku ishuri mu gihe cy’amasomo bigatuma badatsinda, bibabuza kandi gufata mu mutwe ibyo bize kubera akamenyero ko kwifashisha izo telefone, ndetse ngo ntibabone n’umwanya wo gusubira mu masomo kubera kurangazwa nazo.

Aba bashakashatsi bavuga ko bidakwiye ko abana bagira ubwonko butekereza nk’ubw’abantu bakuru kuko byazangiza imikurire yabo.

Umwanditsi Sarah Vine avuga ko gukoresha telefone ku mwana muto ku ishuri, bisa no kubona umwana w’imyaka 12 ari kunywa inzoga, itabi, n’ibindi biyobyabwenge cyangwa ari gukora imibonano mpuzabitsina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages