Uyu muryango wamenyekanye cyane mu 2007 ubwo Barack Obama yiyamamariza kuyobora Amerika, gusa amateka y’urukundo rwabo yatangiye imyaka icumi mbere yaho, ubwo Michelle Obama icyo gihe witwaga Michelle Robinson yagirwaga umujyana wa Obama mu biro by’abanyamategeko muri Leta ya Chicago bizwi nka ‘Chicago law firm Sidley & Austin’.
Nyuma y’igihe bakundana baje kurushinga mu 1992 ubu bakaba bafite abana babiri aribo; Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.
Urukundo rw’uyu muryango rugaragarira mu magambo aryoshye (imitoma) bagiye babwirana ndetse n’amafoto yuje akanyamuneza adasiba kubagaragaza bombi barebana akana ko mu jisho.
Umwaka ushize ubwo bifurizanyaga isabukuru y’imyaka 26 ishize bashyingiranywe, Barack Obama n’umugore we bakoresheje amagambo yuzuye urukundo buri umwe ashimagiza mugenzi we.
Ku wa ya 3 Ukwakira 1992 nibwo Barack na Michelle bashyingiranwe, nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Barack yashimiye umugore uburyo babanye neza mu myaka 26 ishize bashyingiranwe.
Ati “Mu myaka 26, wambereye umufasha udasanzwe, umuntu utuma mpora nseka, umuntu nishimira kuba ndi kumwe nawe ku Isi.”
Mu kumusubiza, Michelle nawe yakoresheje amagambo imitoma ashimangira ko nawe yishimiye kuba ari we mugabo yashatse.
Ati “Urakoze Barack ku bw’imyaka 26 y’urukundo, icyizere n’icyubahiro, warakoze kuba umugabo uhora anzamura mu ntera kandi akanyubahisha njye n’abakobwa bacu beza. Buri munsi ndi kumwe nawe, mpora nibutswa uburyo uri uw’agaciro kuri twebwe twese.”
Hifashishijwe amafoto yagiye afatwa n’umufotozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ibi ni bimwe mu bihe by’umunezero by’uyu muryango.



















TANGA IGITEKEREZO