Biragoye kumenya neza mu by’ukuri igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri Afurika ahanini bitewe n’uko ibihugu byinshi bigira ibikorwa bya gisirikare nk’ubwiru ku mpamvu z’umutekano wabyo .
Hagendewe ku makuru ajyanye n’igisirikare ibihugu ku giti cyabyo byagiye bitangaza, ikinyamakuru Global Fire Power Ranking (GFP) cyakoze urutonde rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye ku Isi.
GFP yagendeye ku bintu 40, itanga amanota (Power Index) ku bisirikare, irangije ikora urutonde. Kuri uru rutonde, ibihugu bito byakunze gutungurana kubera iterambere ry’ikoranabuhanga mu gisirikare, ubuhanga cyangwa ibikoresho bikomeye.
Biratangaje kubona u Rwanda rutari kuri uru rutonde...
Abakurikiranira hafi iby’igisirikare basanga bitangaje cyane kuba GFP itarashyize u Rwanda kuri uru rutonde, nk’igihugu kimaze kuba ubukombe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, mu myaka mike cyane rumaze rwiyubatse.
U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri gifite abasirikare benshi mu bikorwa byo kugarura amahoro ku Isi.
Nubwo hatazwi neza ingufu n’ibikoresho igisirikare cy’u Rwanda gifite, uburyo gikumira bitakigoye abanzi b’igihugu ndetse no kurinda ubusugire bwacyo muri rusange, bigaragaza ko gikaze mu karere giherereyemo.
Ikindi gitangaje bikomeye, ni uko uru rutonde rwashyizeho ibihugu, umuntu atashidikanya ko bigwije imitungo ndetse iterambere ryabyo rikaba ryigaragaza, ariko bikaba byarananiwe kurwanya imitwe y’intagondwa ikomeje kubiyogoza kugeza magingo aya.
Aho kwigaba ngo birwanye iyo mitwe yagiye yica, igashimuta ndetse igatesha umutwe abaturage, abayobozi ba bimwe muri ibyo bihugu bihutira kurira rutemikirere bakajya gushakira ibisubizo ibibazo byabo by’umutekano i Bwotamasimbi.
Muri Afurika ibihugu byahaye amakuru GFP ni 22 gusa; ibi bivuze ko urutonde yashyize ahagaragara rushobora guhinduka umunota ku wundi, mu gihe haramutse hari ibindi bihugu bigaragaje imiterere n’ingufu zabyo za gisirikare.
Ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye muri Afurika...
10. Libya – Amanota 2.3353
Ingufu z’igisirikare cya Libya zituruka ahanini ku bikoresho byacyo kuko nta basirikare benshi gifite. Nubwo muri Libya hakomeje kugaragara imyivumbagatanyo kuva mu 2011 ubwo Muammar Kadhafi yahirikwaga ku butegetsi akicwa, ntibikuraho ko Libya ifite imodoka za gisirikare na burende birenga 3000, imbunda zikomeye 600, imodoka zo gutwara ibikoresho bya gisirikare 6500 n’ibindi byinshi.
9. Angola – Amanota 2.2599
Ingabo za Angola (FAA) ziyobowe na Geraldo Nunda zigabanyijemo ibice bitatu, izirwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere. Angola yagiye ivugwaho kwigisha rwihishwa ibisirikare bya Cap Vert na Guinea Bissau. Mu 2012, abahiritse ubutegetsi muri Guinea Bissau bavuze ko babitewe n’ibikorwa igisirikare cya Angola gikorera rwihishwa mu gihugu cyabo. Angola ifite burende 1060, indege zirimo na kajugujugu 270 n’ubwato bw’intambara 56.
8. Tuniziya - Amanota 1.8635
Igisirikare cya Tuniziya kigizwe na burigade eshatu, imwe yo mu ntara ya Sahara, iy’umutwe wihariye w’inzobere (Special forces) n’iya polisi ya gisirikare. Tuniziya yagiye yifashishwa mu bikorwa byo kugarura amahoro cyane cyane muri MINUAR yari mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bafite imodoka z’intambara na burende 1250, abasirikare bagera mu bihumbi magana atanu, indege 139 n’ubwato bw’intambara 50.
7. Maroc- Amanota 1.8499
Ingabo za cyami za Maroc zifashishije intwaro z’amahanga zitsinda umutwe wa POLISARO waharaniraga ubwigenge bwa Sahara y’Iburengerazuba. Maroc na yo ikunze kwitabazwa na Loni mu bikorwa byo kugarura amahoro cyane cyane muri Somalia. Bafite imodoka z’intambara 2 120, burende 1348, indege 323 n’amato 121.
6. Kenya – Amanota 1.7689
Kenya yakunze kwigaragaza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, imyanya igiye ifite mu miryango mpuzamahanga ituma igisirikare cyayo cyunguka intwaro. Kuba ifite amato menshi mu nyanja y’Abahinde bituma igisirikare cyayo kirushaho gukomera. Iki gihugu ntigikunda gutangaza imibare nyayo y’intwaro n’abasirikare bayo
5. Nigeria – Amanota 1.5261
Nigeria ifite igisirikare gikomeye ahanini kubera ubunini bwayo n’uko ituwe n’abaturage benshi. Kimwe na Algeria, kuba ifite amariba menshi ya peteroli bituma biyorohera ntitakaze amafaranga menshi igura lisansi y’imodoka n’indege za gisirikare.
Nigeria ifite imodoka za gisirikare zirenga 1400 na burende 360, ikagira imodoka zitwara ibikoresho 6000, indege 300 n’amato akomeye y’intambara 25.
4. Afurika y’Epfo –Amanota 1.3467
Afurika y’Epfo ikoresha intwaro zikomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro. Indege n’amato byayo bizwiho kuba birimo ikoranabuhanga rigezweho n’ubwo ifite abasirikare barwanira ku butaka batageze ku bihumbi 100, iki gihugu kiri mu bihugu byihagazeho muri Afurika.
3. Ethiopia -Amanota: 1.3229
Kuba idakora ku nyanja ntibituma itagira igisirikare gikomeye. Ifite abasirikare barenga ibihumbi 200 ikagira n’ikoranabuhanga rikomeye ryo gucunga umutekano ku butaka no mu kirere.
2. Algeria – Amanota 1.1698
Algeria ifite amato menshi y’intambara mu nyanja ya Mediterranea ifite abasirikare barwanira ku butaka 127 000 n’imodoka z’intambara zirenga 2000, ifite amariba icukuramo peteroli ikoresha mu modoka za gisirikare, indege n’amato byayo.
1. Misiri – Amanota 0.6122
Misiri ni yo iyoboye ibindi bihugu bya Afurika mu kugira igisirikare gikomeye muri Afurika n’abasirikare barenga ibihumbi 500 barwanira ku butaka, ifite imodoka za gisirikare zirenga ibihumbi 10, izo gutwara ibintu 60 000 indege 900 kandi ikagira n’amariba ivomamo peteroli.
Igisirikare cya Misiri cyabaye nk’igishegeshwa n’inkundura y’impinduramatwara ariko bamwe bakavuga ko ahubwo byatumye gikomera kurushaho kuva Mohamed Morsi yava ku butegetsi mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO