Rimwe na rimwe hari abahita banakora imibonano mpuzabitsina, ariko uko iminsi ishira bagasanga badahuza muri byinshi bagatandukana batamaranye kabiri, ku buryo byoroha gusanga umukobwa cyangwa umusore w’imyaka 25 yarakoze imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi kubera urwo rukundo ruhutiraho rukagurumana nk’amashara rugahita rurangira.
Urubuga World Population Review rukusanya rukanasesengura amakuru runaka ku bihugu, muri Mutarama 2026 rwashyize hanze raporo y’urutonde rw’ibihugu n’uko ababituye babarirwa abantu baba barakoranye imibonano mpuzabitsina na bo, mu buzima bwabo bwose.
Uru rutonde ruriho amakuru yakusanyijwe mu bihugu 46 ruyobowe na Turikiya, aho bigaragara ko abaturage b’iki gihugu baza imbere mu kugira abantu benshi bakoranye na bo imibonano mpuzabitsina. Umuturage w’iki gihugu, abarirwa nibura kumara ubuzima bwe bwose akoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu 14,5.
Ku mwanya wa kabiri haza Australia aho umuturage w’iki gihugu abarirwa abantu 13,3, Nouvelle-Zélande ku mwanya wa gatatu umuturage wayo akabarirwa abantu 13,2.
Iceland iza ku mwanya wa Kane, aho umuturage wayo abarirwa nibura kumara ubuzima bwe bwose akoze imibonano mpuzabitsina n’abantu 13. Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa gatanu ikanaba iya mbere muri Afurika, mu kugira abaturage bakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi. Umuturage wayo abarirwa abantu 12,5.
Mu bihugu biza inyuma mu kugira abaturage bakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi harimo Vietnam n’u Bushinwa kuko babarirwa abasaga batatu, uw’u Buhinde we akabarirwa batatu gusa.
Birashoboka ko nubwo mu bihugu 46 byakorewemo ubu bushakashatsi u Rwanda rutarimo, nawe waba wisanga mu nkundo za hato na hato zigurumana nk’amashara ariko ntizimare kabiri, zigatuma ukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bantu, kandi bikarangira bose bagusize.
Icyagufasha kubicikaho, hari ukwifashisha uburyo bwa ‘Slow dating’. Ni uburyo wowe n’undi umuntu mwishimirana mukaba mwanakundana urwa babiri rwanabageza ku kubana, ariko umubano wanyu mukawutwara gake gake mukabanza kumenyana bigiye kure, mbere yo kwinjira mu rukundo nyirizina.
Ubu buryo bwo kwinjira mu rukundo bushyira imbere ubuzima bwo kwigaragaza uko uri. Bifasha gutuma ukundana n’umuntu uzi neza, uzi ibyo akunda n’ibyo yanga ndetse na we akaba abizi kuri wowe, bikabafasha mu kubakana urukundo rwaramba, rutarimo kwicuza kuko wowe na wa muntu muba muziranye bigiye kure.
Aha ni hamwe ukundana n’umuntu akakubwira n’iby’umuryango we udashobotse, ku buryo mushobora no gushyingiranwa ariko ukagenda witeguye ko nta keza kawo, ariko ukagira umutekano bitewe n’uko ibyo byose bitazagutungura, mu gihe umukunzi wawe yiteguye nawe akagutegurira ko muzanyurana mu bizaba byose muri kumwe.
Muri Slow Dating, mwe babiri muri kubaka urukundo rwanyu mubikora mufite intego yo kubaka ururamba, ku buryo buri wese yiga mugenzi we byimbitse, mukagabanya amashyushyu y’ibishobora kwangiza umubano wanyu nko guhita mwishora mu busambanyi.
Muri Slow Dating mwirengagiza iryo rari mukabitwara gake, ku buryo nta gitangaje ko mushobora no gutegereza mukazakora imibonano mpuzabitsina mwamaze kubana. Igituma Slow Dating ifasha mu kubaka urukundo ruramba, ni uko muba mufite intego z’igihe kirekire muhuriyeho, ntimukundane urugamije kwinezeza gusa.
Buri wese aba yubaha mugenzi we akubaha n’imirongo ngenderwaho ye, ku buryo niba umuntu akubwiye ko wenda adashaka ko muzakora imibonano mutarabana, ubyubaha ntumushyire ku gitutu cyo kumuhatira ko muyikora, cyangwa se ngo umukangishe ko nimutayikora uzamwanga.
@igihe Ese wisanga ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo mukundanye wese, mugatandukana nta n’amezi abiri ashize, bigahora bityo? Menya uko wakemura icyo kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!