Hari benshi bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa bitazibagirana kandi bamenyekanye nk’abicanyi, abajura, amabandi, n’ibindi binyuranye, ariko bakaza guhinduka.
Bimwe muri ibi bikorwa:
10. KKK yamaganye itorero ry’Ababatisita rya Westboro
Ku Klux Klan cyangwa KKK yashinzwe mu 1866, igira amateka maremare mabi, itwika imisaraba, ituritsa insengero n’ amashuri y’ Abanyamerika bakomoka muri Afurika.
Itorero ry’Ababatisita rya Westboro (Westboro Baptist Church) rizwiho kwanga abatinganyi bikomeye, abayahudi n’abanyepolitiki, kugeza aho bigaragambirizaga ku kiriyo cy’abasirikare no kwitwaza ibyapa byanditseho ngo “Imana yanga abantu baryamana bahuje ibitsina”.
Mu myaka yashize KKK yagiye igaragara aho bashyingura abasirikare, igahangana na Westboro Baptist Church, baririmba, bafite ibendera rya Amerika, amashusho yagaragaje umuntu ukomeye muri KKK witwa Dennis LaBonte, yamagana bikomeye iri dini.
9. Abajura bashyikirije inzego z’umutekano umusore wagenderaga mu ngeso z’ubusambanyi
Muri 2009, abajura barimo umugabo n’umugore binjiye mu nzu ya Richard Coverdale w’ imyaka 24 mu Bwongereza,, bashakisha icyo biba mu nzu yose, batwara mudasobwa.
Muri iyo mudasobwa baje gusangamo ko uyu musore akururwa n’imibonano mpuzabitsina cyane n’abana bato, bayisangamo amashusho 78 atemewe y’abana bato.
Bibajije icyo gukora, kuko iyo bamenyesha polisi nabo yari kubafata kubera ubujura bwabo.
Bemeye kwishyikiriza polisi bayiha n’amakuru babonye, uyu musore wari wariyise umwana muto witwa Danny, akibanda cyane ku bakobwa bakennye nawe arafatwa.
Polisi yatahuye ko Coverdale yaherukaga gushaka umunyeshuli kuri internet akamutumira mu kiganiro kuri internet, yamwitegereza akinisha.
Richard Coverdale yakatiwe gufungwa imyaka 3.5, umujura w’ umugabo ahabwa imirimo nsimburagifungo y’ amezi 12, umugore arekurwa by’ agateganyo.
8. Umunyabyaha watabaye ubuzima bw’umukecuru
Jeff Rochford w’ imyaka 36, yari amaze gufungwa inshuro zirenga 80, inyinshi azira ubujura bwitwaje intwaro kuko yabitangiye afite imyaka umunani.
Yaje guhindura ubuzima, abona akazi ko koza amadirishya. Ari muri aka kazi yarebeye mu idirishya abona umukecuru, June Hoyle w’imyaka asa n’uwataye ubwenge.
Yahise ahamagara imbangukiragutabara (999) ihita iza kumutabara atarashiramo umwuka.
7. Amabandi yatabaye umupolisi agabweho igitero
Kuwa 26 Kanama 2013, Polisi mu mujyi wa San Francisco yahawe amakuru y’umugore wasimbukaga amamodoka. Umupolisi w’umugore yahise ajya gutabara wenyine, akihagera uwateje ikibazo ahita amusagarira atangira kumukubita.
Agiye kumwaka imbunda, Ryan Raso w’ imyaka 35 wari umaze gufatwa inshuro zirenge 12 azira ubujura bwitwaje intwaro, yaje guhita atabara uwo mupolisi.
Polisi yaje gusanga Raso adafite aho kuba, bamushakira icumbi.
6. Mubyara w’umwe mu bakora ikiganiro Mob Wives yatabaye uwo bafunganwe agiye kwiyahura
Mob Wives ni ikiganiro kinyura kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigaragaza ibikorwa nyakuri by’abagore bivugwa ko bakorana na ba Mafia.
Mubyara w’ umugore utegura iki kiganiro Angela “Big Ang” Raiola, witwa Luigi Grasso w’ imyaka 48, wakoranaga n’ itsinda ry’ abanyabyaha ryitwa Gambino, mu 2014 yakatiwe gufungwa imyaka 38 azira kwibisha intwaro we na mugenzi we.
Yaje gushinjwa ikindi cyaha cyo gutunga intwaro, maze ubwo yiteguraga kugezwa imbere y’urukiko, atabara umugabo wari wimanitse mu mugozi.
Ubwo yari imbere y’urukiko, umucamanza Bruce Allen yamushimiye imbere igikorwa cyiza yagize agatabara ubuzima bw’undi muntu.
5. Uwambaye amapingu yatabaye umupolisi wari ugize ibibazo by’umutima
Muri uyu mwaka wa 2015, Jamal Rutledge yajyanwe muri gereza muri Fort Lauderdale, muri leta ya Florida, ashinjwa kwitwara nabi yararekuwe by’agateganyo ku byaha bwo gupfumura amazu.
Umupolisi Franklin Foulks w’ imyaka 49 ari kumwuzuriza impapuro zimufunga, mu cyumba bonyine, yafashwe n’umutima yikubita hasi.
Rutledge yagiye ku rukuta arahonda , asaba ubufasha kugeza ubwo abandi bapolisi baje gutabara.
Jamal n’aba bapolisi baje gushimirwa mu nama yabereye Fort Lauderdale muri Mutarama 2015.
4. Abagororwa batabaye abahungu batatu bari kurohama
Muri Mutarama 2013, abagororwa bo muri Larch Corrections Center muri Washington, bari mu mirimo ya gereza, bumvise abantu bavuza induru, baza kubona akato n’imitwe ibiri y’abana bari kurohama.
Aba bana bose bava inda imwe bafite imyaka 8, 10 na 16, baguye mu mazi akonje bikomeye.
Umugororwa witwa Nelson Pettis yinaze mu mazi afata uw’imyaka 8 n’uwa 10 bashaka uko babagezaho ubutabazi bubagezeho.
Uwitwa Larry Bohn yahise atabara uw’ imyaka 16.
Umwe yagize ati “Twahisemo nabi mu buzima, ariko tumeze kimwe nk’abandi. Turi kwishyura imyenda y’ ibyo twakoze nabi.”
3. Abajura ‘The Hells Angels’ baranguye amagare y’ububiko yose ahabwa abana
Amatsinda nk’aya akunze gushinjwa ubugizi bwa nabi, gucuruza ibiyobyabwenge, ubwicanyi n’ urundi ruhurirane rw’ibikorwa bibi.
Hells Angels bo bafashije abana mu myaka 16 ishize. Kimwe mu bikorwa biheruka ni ku munsi muri Amerika bita Black Friday mu 2014, ubwo binjiye mu bubiko bwa Walmart bakagura buri gare ry’abana ryarimo, bakayaha abana bo mu kigo cya Poverello House muri California.
2. Uwayoboraga amabandi ya ‘Crips’ yabaye umupolisi
The Crips ni rimwe mu matsinda y’amabandi azwiho ubugome bukabije muri Amerika, nta rukundo na ruke bagirana n’ abapolisi.
Mu mwaka wa 2012, umupolisi mukuru Billy Taylor yirukankanye umuntu wanyoye ikiyobyabwenge cya Phencyclidine kizwi nka PCP, ahita amuhindukirana n’ inkoni aramuhondagura, Charles Alexander wayoboraga ariya mabandi afata ukekwa amushyira hasi, aramufata amushyikiriza inzego z’umutekano.
1. Umugabo warekuwe by’agateganyo yishwe atabara umugore
Bobby Butler w’ imyaka 55, yafungiwe ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro, ubujura no gucuruza ibiyobyabwenge.
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo, yagiye kubana na mama we, areka ibiyobyabwenge, ajya gusenga, abona n’akazi gashya.
Mu Gushyingo 2010, mu mvura, we n’ undi mugore muto basohotse muri gari ya moshi, umugabo ufite imbunda mu ntoki ahita asimbuka, asaba uwo mugore kumuha agakapu yari afite.
Butler yamusabye kubihagarika, nawe ahita amurasa mu nda, yirukankana agakapu k’uwo mugore.
Nyuma y’amasaha abiri, Buttler yagejejwe mu bitaro bya Mount Sinai, abaganga basanga yashizemo umwuka.



















TANGA IGITEKEREZO