00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibimenyetso 6 byakwereka umusore ko umukobwa bakundana azamubera umugore

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 27 December 2014 saa 08:11
Yasuwe :

Muri iki gihe abasore n’inkumi bakundana bitari uburyarya, bibasaba gushishoza cyane kugira ngo ejo batazasanga bari bibeshye bakabyicuza ubuzima bwabo bwose. Akenshi usanga umwe yiga ku wundi kugira ngo arebe niba imico n’imyitwarire ye bishobora gutuma amugira umugore cyangwa umugabo.
Abasore bajya gufata umwanzuro wo kurushinga nyuma yo kubona ko umukobwa afite urukundo rutari rumwe rwa rubanda.Hari bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umusore ko umukobwa akunda yamubera umugore (…)

Muri iki gihe abasore n’inkumi bakundana bitari uburyarya, bibasaba gushishoza cyane kugira ngo ejo batazasanga bari bibeshye bakabyicuza ubuzima bwabo bwose. Akenshi usanga umwe yiga ku wundi kugira ngo arebe niba imico n’imyitwarire ye bishobora gutuma amugira umugore cyangwa umugabo.

Abasore bajya gufata umwanzuro wo kurushinga nyuma yo kubona ko umukobwa afite urukundo rutari rumwe rwa rubanda.Hari bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umusore ko umukobwa akunda yamubera umugore w’inkoramutima .

Urubuga elcrema.com rutanga ibimenyetso bikurikira :

1. Ntaterwa ipfunwe n’umusore bakundana

Umukobwa w’umutima, ntaterwa ipfunwe n’umusore bakundana, akunda kumuvuga iyo ari kumwe n’abagenzi be cyangwa iyo ari kumwe nabo bakorana. Ibyo wabishingiraho ukamugira umugore.

2. Yisanzura ku nshuti z’umusore

Umugabo wese akunda umugore wubaha inshuti ze kandi akaziha agaciro,niba umukobwa ukunda umusore bizira uburyarya akunda n’inshuti ze.

3.Umukobwa udategereza buri kintu cyose ku musore

Iyo umukobwa akundana n’umusore adateze buri kintu cyose ku musore, agacyemura ibibazo bye nawe n’umusore agacyemura ibye ariko ntibikureho kuzuzanya no kugirana inama byerekana ko azashobora no kwita ku rugo adategereje amaboko y’umugabo gusa.

4. Iyo umusore atari kumwe nawe yumva hari icyo abura

Iyo mutari kumwe umutekerezaho cyane kabone n’ubwo wagerageza ugakora uko ushoboye kose ngo umwivanemo.Ibi nabyo byatuma ufata umwanzuro wo kumuhindura umugore mukazabana akaramata.

5. Buri wese aba igitambo cya mugenzi we

Niba uwo mukundana adashobora kumwitangira mu kintu runaka, nawe ntabe yakwitangira mu kindi kubakana bishobora kugorana.Kugira ngo abantu babane nk’umugabo n’umugore ni uko haba hari ibyo umwe yigomwa n’undi akigomwa, bikazaborohera kubana bihanganirana.

6. Aba ari umufana wawe wa mbere

Umukobwa mukundana uzakubera umugore, iyo udahari aba ahakubereye akakurwanira ishyaka ndetse niyo uhari ntaba yifuza kugusiga.

Yemera inama n’ibitekerezo byawe n’ubwo nta wundi wapfa kubyemera. Ahora abona ushoboye byose no mu bihe bigoye.

Ibi bimenyetso byafasha umusore guhitamo umuntu azabana nawe , gusa bisaba kwitonda kuko icyemezo cyo guhitamo umuntu bazabana akaramata atari icyo guhubukirwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages