Kwiyahura ni igikorwa gica ibikuba mu miryango, abaturage n’ibihugu muri rusange kandi bigira ingaruka ku basigaye.
OMS igaragaza ko 20% by’abapfa biyahuye bakoresha uburozi abandi bakimanika, ahanini bigaragara mu bice by’ibyaro mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Imibare igaragaza ko kwiyahura ari impamvu ya kane mu ziri imbere mu guhitana urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29. Ni ikibazo cy’ingeri zose yaba abakize n’abakennye. Mu 2019, abagera kuri 77% by’abiyahuye bari abo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.
Icyakora nubwo kwiyahura ari ikibazo gikomeye, biranashoboka ko haboneka amahirwe menshi yo kubikumira no kubyirinda kuko ibimenyetso by’ushaka kubikora byamenyekana hakiri kare.
Bishobora kwirindwa ku rwego rw’umuntu ku giti cye n’aho ku rwego rw’igihugu hagomba gufatwa ingamba zikarishye zo gukumira ubwiyahuzi.
Kwiyahura bibaho mu gihe umuntu yugarijwe n’ibibazo runaka akabura ubushobozi bwo guhangana na byo agafata icyemezo cyo kwiyahura ibyo we aba yibwira ko ari ukuruhuka ibibazo cyangwa umuruho.
Nubwo abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari bo bakunze kuvugwaho kwiyahura, binagaragara mu bantu bibasirwa n’ivangura, abaryamana bahuje ibitsina (LGBTI) n’abagororwa.
Wamenya gute umuntu ushaka kwiyahura?
Ntibyoroshye kureba umuntu ngo umenye niba ashaka kwiyahura kuko akenshi aba ahishe byinshi. Icyakora hari bimwe mu bimenyetso bihurirwaho na benshi bikunze kugaragara byerekana ko umuntu ashobora kuba atekereza kwiyambura ubuzima bwe.
Abafite ibitekerezo byo kwiyahura bakunze kuba bababaye cyangwa batuje cyane bituma bagira umuhangayiko ukabije bikabaviramo kwiheba.
Aha umuntu atwarwa no gutuza nyuma y’igihe akiheba agatangira kwikura mu bandi [kwiheza] agahitamo kuba wenyine, akirinda kuba hamwe n’abantu yamaranaga na bo umwanya munini, ukabona nta kindi kintu yishimira yewe n’ibyo yakundaga atangira kubyishisha.
Nyuma habaho impinduka mu myitwarire nk’imvugo, ingorane mu gusinzira hari nubwo uko yagaragaraga bitangira guhinduka. Uwo aba ageze ku rwego rwo kutagira icyo yitaho na kimwe ku bijyanye n’uko agaragara mu bantu.
Umuntu ufite ibitekerezo byo kwiyaka ubuzima bwe hari ubwo atangira kwishora mu biyobyabwenge cyangwa ibindi byangiza ubuzima bwe, kugira ihungabana ridasanzwe, kuvuga amagambo arangwa no kwiheba. Urugero nko kuvuga ngo mu buzima ntacyo amaze, Isi yaramwanze n’ibindi.
Iyo bigeze ku rwego bisa nk’aho aba ari kwitegura gupfa, atangira guca amarenga asezera inshuti cyangwa atanga bimwe mu byo yari atunze agatangira kuvuga ko gupfa ari yo nzira yonyine yatuma aruhuka.
Ni byiza ko umuntu ashaka uwo baganira mu gihe atangiye kugira bimwe mu bitekerezo biganisha ku kwiyahura kuko ni kimwe mu bimufasha kuruhuka no kwisanzura, akavuga ibimugoye uwo baganira akabona aho ahera amufasha.
Ni ingenzi kandi kuba wafasha umuntu ubona ufite ibibazo watangiye gutekereza kwiyahura cyane cyane kumuganiriza kuko abantu bitaweho n’inshuti cyangwa imiryango ibyago byo kwiyahura biragabanuka kuruta abandi binangira.
Gukumira kwiyahura bisaba guhuriza hamwe imbaraga hakabaho ubufatanye mu nzego nyinshi z’abaturage, harimo urwego rw’ubuzima, uburezi n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!