Muri rusange, Jenoside ni cyo cyaha gikomeye kurusha ibindi mu bishobora gukorerwa ikiremwamuntu bitewe n’uko iba igamije kumaraho burundu ubuzima bw’itsinda ry’abantu runaka, ubwoko, idini n’ibindi abayitegura bashobora gushingiraho nk’uko byagenze kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, Abanya-Cambodge, Bosnia ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ijambo Jenoside ryacuzwe bwa mbere mu myaka ya 1940 na Raphael Lemkin, Umuyahudi ufite inkomoko muri Pologne ashingiye ku bwicanyi yabonye bwakorewe Abanya-Arménie kugeza mu Ukuboza 1948 ubwo iryo jambo ryakoreshwaga mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ahemezwaga ko ari icyaha hakanashyirwa umukono ku masezerano yo gukumira no guhana abakoze icyaha nk’icyo.
Nubwo ibyo byemejwe bikanasinywa, ntibyabujije ko hirya no hino jenoside zikomeza kubaho, nyuma y’iyakorewe Abayahudi, hakabaho iyakorewe Abanya-Cambodge, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, iyo muri Bosnia na Darfur.
Gregory H Stanton, Umunyamerika wahoze ari umushakashatsi ku bya Jenoside muri Kaminuza ya George Mason, yagaragaje ibyiciro 10 bya jenoside by’umwihariko ibiyibanziriza ariko anitsa ku kuba Jenoside ishobora gukumirwa itarashyirwa mu bikorwa.
Uyu mugabo agaragaza ko muri ibyo bintu harimo gushyira abantu mu byiciro no kubacamo ibice, kubavangura, kubambura uburenganzira bw’ubumuntu, guhabwa amazina ndetse n’ibimenyetso, gutegura gahunda yo gushyira mu bikorwa Jenoside, gushyamiranya ibyiciro bibiri by’abantu (abicwa n’abica), imyiteguro, gutsemba ndetse no guhakana bijyana no gupfobya Jenoside.
Stanton avuga ko “Jenoside itegurwa mu byiciro 10 umuntu ashobora kureba agatahura akaba yanabihagarika, kandi buri cyiciro gishobora gufatirwa ingamba zo kugihashya.”
Ashimangira ko Jenoside ishobora guhagarikwa cyangwa igakumirwa mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa ndetse akanemeza ko idapfa kubaho ahubwo itegurwa ku buryo bishobora no gufata ibinyacumi by’imyaka mbere y’uko ikorwa.
Kwirinda ikorwa rya Jenoside birashoboka cyane bitewe no kuba ibyiciro byose biyibanziriza bishobora gutahurwa mbere, aho bishobora kugaragazwa n’imvugo zibiba urwango n’ibindi.
Uko gahunda z’ibi byiciro zikorwa
Gushyira abantu mu byiciro no kubaremamo ibice, bikorwa hagendewe ku mico itandukanye y’ibihugu, nk’amadini, imyemerere ubwoko n’ubwenegihugu ku buryo bihita byoroha kubabibamo urwango.
Guhabwa amazina n’ibimenyetso, bikorwa nyuma y’uko abantu bashyizwe mu byiciro bakanacibwamo ibice ku buryo bahita bashakirwa ibimenyetso n’amazina bibatandukanya n’abandi.
Kwambura abantu uburenganzira bw’ubumuntu byo bikorwa n’itsinda ry’abantu ritangira guhakana ubumuntu bw’irindi tsinda ugasanga abantu batangiye guhabwa amazina y’inyamaswa z’ingome, udukoko cyangwa indwara ku buryo kwica abo bantu byumvikanishwa nk’igikorwa cyiza cyangwa nko kwikiza ikibi kidafite agaciro.
Nko mu Rwanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi abateguraga Jenoside bavugaga ‘Inzoka’ cyangwa ‘Inyenzi’ bashaka kuvuga Abatutsi, nk’abantu babi cyangwa badafite agaciro. Kuri iki cyiciro akenshi urwango rubibwa cyane mu bantu binyujijwe mu binyamakuru.
Gutegura gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside byo akenshi bikunze gukorwa n’ubutegetsi bw’igihugu cyangwa imitwe y’iterabwoba mu gihe gushyamiranya no kugonganisha iby’iciro bibiri by’abantu byo bikorwa hatangwa inyigisho ku ruhande rugomba kwica bakabangisha abo bazica.
Imyiteguro ijyana no gushyira ahabona abazicwa, hagakorwa intonde hashingiwe ku bwoko, idini, imyemerere, ubwenegihugu n’ibindi ku buryo hahita hatangira ibikorwa by’urugomo, gutwika, kubagirira nabi n’ibindi, bigakurikirwa no gutsemba ba bantu.
Guhakana no gupfobya, ni icyiciro akenshi gikurikira Jenoside aho abayikoze n’abafitanye isano na bo batangira ibikorwa byo gusibanganya ibimenyetso, gutera ubwoba abatangabuhamya, babangamira iperereza ku buryo bashobora no guhunga kubera kotswa igitutu.
Ibi byiciro byose byagiye bibaho, haba kuri Jenoside y’Abayahudi ‘The Holocaust”, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no ku zindi Jenoside zabayeho mu bihugu bitandukanye ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!