Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa ‘Oberlo’ rwerekana igicuruzwa kiri kugurwa cyane gikorera mu Bwongereza, bwagaragaje ko igikoresho cy’ikoranabuhanga gikoreshwa kurusha ibindi ari telefone igendanwa.
Abarenga 96.7% ku Isi bakoresha telefone igendanwa , 95.8% yabo bakoresha telefone zigezweho [smartphones].
Kuri uyu munsi serivise z’ubucuruzi, ubuvuzi, ubumenyi n’ibindi, bisigaye bikorerwa kuri telefone, ndetse bimwe na bimwe ntibikiba ngombwa ko umuntu agera aho bikorerwa mu gihe yakoresha telefone ye.
Gusa na none uko guhora ukoresha telefone cyane, byagaragaye ko bishobora kukuviramo kuba imbata yayo bizwi nk’uburwayi bwa ‘nomophobia’, guhora ufite ubwoba bwo kubura telefone yawe.
Dore ibimenyetso byakwereka ko wabaye imbata ya telefone yawe.
Kubura ibitotsi
Mu gihe amasaha yo kuryama yageze ukumva nta bitotsi ufite, ahubwo ukumva ushaka gukomeza kureba kuri telefone yawe, ni bimwe mu bishobora ku kugaragariza ko wabaye imbata yayo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubuzima ‘Best Life and Health Insurance Company’ gikorera mu Bwongereza, bwagaragaje ko urumuri rwa telefone yawe uhora wifuza kureba cyane cyane nijoro, biri mu bikugaragariza ko wabaye imbata ya telefone yawe.
Uhora uhangayitse
Guhora uhangayitse mu gihe udafite telefone yawe mu ntoki ngo ubashe kumara iminota 30 cyangwa isaha ntayo ufite kandi mu by’ukuri utanayikeneye cyane, biri mu byakugaragariza ko wabaye imbata ya telefone yawe.
Guhora ureba kuri telefone yawe
Ingeso yo guhora ushaka kureba kuri telefone yawe, rimwe na rimwe nta muntu uguhamagaye cyangwa ngo akohereze ubutumwa bugufi ugakomeza urebaho, ni bimwe mu bikugaragariza ko ushobora kuba warabaye imbata ya telefone yawe.
Ugira irungu iyo utayifite
Bimwe mu bintu bishobora kukugaragariza ko telefone yawe ifite umwanya munini mu buzima bwawe, ni uguhora wumva ko hari ikintu ubuze muri wowe mu gihe utayifite.
Uba wumva ufite irungu muri wowe, ntakindi utekereza atari telefone yawe gusa.
Guhora wumva ijwi no kunyeganyega kwa telefone yawe
Mu gihe telefone yawe izimije cyangwa idafitemo umuriro, ariko ugakomeza kurebaho buri kanya wikanga ko ntawaguhamagaye cyangwa ngo akwandikire ubutumwa, biri mu bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cyo kuba imbata ya telefone yawe.
Guhora wumva ko telefone yawe iri kunyeganyega, cyangwa ukumva amajwi yayo nkaho baguhamagaye nyamara ntabyabaye , nabyo biri mu bimenyetso bishobora kuba ari ibijyanye no kuba imbata ya telefone.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!