Ibintu 12 ushobora guhura nabyo muri iyi minsi mikuru

Amafunguro yangiza umubiri

Mu gihe cy’iminsi mikuru ukunze gusanga inyama ari kimwe mu biribwa byitabirwa cyane kurusha ibindi. Kuri Noheli y’umwaka ushize, ibagiro rya Nyabugogo riherereye mu Karere ka Nyarugenge ryabagiweho amatungo arenga 1000 arimo inka 441 mu gihe mu minsi isanzwe ribaga inka ziri hagati ya 100 na 150.

Abahanga mu by’ubuzima bw’umuntu n’imirire bavuga ko kurya imyama nyinshi bidatuma umuntu agira ibiro byinshi gusa ahubwo binongerera n’umutwaro urwungano ngogozi, bikabuza umuntu gusinzira neza kandi bikanabuza umutima gukora neza.

Bavuga ko ari byiza kugabanya ibiribwa bikaranze cyangwa inyama zokeje mu ifuru zizwi nka Nyamacoma kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubiriye. Ubushyuhe bw’izo nyama ngo bushobora gutera indwara zirimo goutte iterwa no kwiyongera kwa acide mu maraso, cyane cyane ku bantu bafata ibirimo arukoro.

Kwandura Indwara

Mu bihe by’iminsi mikuru nibwo usanga abantu bakunda gukora ingendo za hato na hato, bamwe bakarenga imipaka y’ibihugu byabo kabajya mu by’abaturanyi.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko muri ibi bihe abantu bashobora kwanduzanya indwara zitandukanye mu gihe ufite indwara runaka yandura, agiye mu gace cyangwa mu gihugu itaragera.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara muri Amerika n’Ishami rya Loni ryita ku buzima biheruka kuburira abantu bakora ingendo muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba ko hadutse icyorezo cy’imbasa, inasaba abagiyeyo n’abitegura kujyayo guhabwa urukingo.

Hari kandi indwara ya Ebola, imaze iminsi yongeye kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho nubwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kuyikumira ku butaka bwarwo, rwanagiriye inama abaturage yo kutajya aho bashobora kuyandurira.

Ahantu hahurira abantu benshi kandi niho bakunda guhura na virusi ya influenza itera ibicurane, imwe mu zigoye kwirindwa. OMS igira abantu inama yo kubanza gufata urukingo mbere y’uko bafata icyemezo cyo gukora ingendo nk’izo, gukaraba intoki no kwirinda gukora mu maso, amazuru n’umunwa cyangwa kwegera abarwaye, byaba byiza uwumva afite intege nke akigumira mu rugo.

Impanuka mu ngo

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko mu gihe cy’iminsi mikuru ukunze gusanga abantu benshi bagira impanuka zo kurya ibintu bihumanye cyane cyane abana.
Ni igihe kandi amavuriro yakira inkomereye nyinshi zakomerekeye mu mpanuka zitewe n’impamvu zitandukanye zibera mu ngo. Aha abantu bagirwa inama zo kuba maso no kwihutira kugera kwa muganga igihe bahuye n’ibyo bibazo.

Ibisindisha

Mu gihe cy’iminsi mikuru nibwo abanywa ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibifite Alcohol nyinshi, babyitabira birenze urugero cyane cyane mu birori n’iminsi mikuru baba bitabiriye.

Umwaka ushize OMS yatangaje ko buri mwaka abantu miliyoni eshatu, biganjemo abagabo bapfa urupfu rufitanye isano kunywa ibinyobwa bifite alcohol. Muri abo bapfa, 28% bazira ibikomere bakuye mu mpanuka, 21% bicwa n’ibibazo bijyanye n’urwungano ngogozi naho 19% bicwa n’indwara z’umutima.

Kwandura Virus itera Sida

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ibirori n’imyidagaduro, bavuga ko mu minsi mikuru ari cyo gihe hakorwa imibonano mpuzabitsina, akenshi idakingiye bikagira ingaruka zo kuba abantu bakwanduriramo indwara zitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cy’Abongereza cyandika inkuru z’ubuzima ‘Online Health’ bwerekanye ko umuntu 1/10 yandura imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nyuma yo gusambanira mu birori bikorwa kuri Noheli.

Abahanga mu by’ubuzima bagira abantu inama ko muri ibi bihe bagomba kuzirikana kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakifata byabananira bagakoresha agakingirizo.

Inda zitateguwe

Impuguke zigaragaza ko mu minsi mikuru ari bwo abantu benshi baterwa inda zitateguwe kurusha ikindi gihe. Aha biterwa n’uko abantu benshi baba baruhutse bakabona umwanya wo kwidagadura n’abo bashakanye cyangwa inshuti zabo kurusha iyindi.

Ngo ni iminsi kandi usanga abakundana bashobora kugwa mu mutego, bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ikabaviramo gutwara inda batateguye. Impuguke zivuga nanone ko usanga ababyeyi batabona umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye.

Abantu bagirwa inama yo guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro mu kwirinda ko ibyo byago byabageraho, ababyeyi bakarushaho kwita ku bana babo.

Impanuka zo mu muhanda

Mu minsi mikuru isoza umwaka ukunze gusanga impanuka mu mihanda ziyongera, ahanini zitewe no gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha cyangwa gucomora utugabanyamuvuduko.

Umwaka ushize Ishami ryaa Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ryafashe abantu batanu bari batwaye imodoka basinze ku munsi mukuru wa Noheli kugeza mu rukerera rwo ku wa 26 Ukuboza 2018 mu gihe iminsi mikuru isoza umwaka wa 2017, abantu umunani bitabye Imana naho batandatu bagakomerekera mu mpanuka zo mu muhanda.

Ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe

Mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, usanga abantu bahitamo gutemberera ahantu hatandukanye hakonje cyangwa ahashyushye.

Inzobere mu by’ihindagurika ry’ibihe no mu buzima zivuga ko guhindura ahantu umuntu yari ari akajya ahandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe zirimo gutuma umubiri ubura amazi mu gihe agiye ahari ubushyuhe cyangwa akagira ikibazo cy’impyiko.

Izi mpinduka ngo zishobora kubatera izindi ndwara zirimo cholera, impiswi n’izindi ziterwa n’isuku nke cyangwa ibura ry’amazi.

Indwara zo mu mutwe

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko mu gihe cy’iminsi mikuru abantu bashobora kunywa ibinyobwa bisembuye bikaba byahita bibaviramo kuba imbata yo gukoresha ibiyobyabwenge, nabyo bikabagiraho ingaruka zo kugira ibibazo byo mu mutwe.

Imibare y’ikigo cy’ubuzima, RBC yerekana ko abasaga ibihumbi 200 barwaye indwara zo mu mutwe bazitewe n’ibiyobyabwenge.

Kugira umunaniro

Mu gihe cy’iminsi mikuru ukunze gusanga ari umwanya cyane cyane abagore baba babonye wo kwita ku bagize umuryango wabo n’abashyitsi babasuye, bigatuma babura umwanya wo kuruhuka, ikarangira bafite umunaniro udasanzwe kandi ifatwa nk’igihe cyo kuruhuka.

Aha iyo umuntu ashaka kuruhuka, bimusaba kwakira abashyitsi bacye kugira ngo atazabura umwanya wo kwiyitaho

Kubura umwanya wo gusinzira

Igihe cy’iminsi mikuru usanga abanyeshuri bari mu biruhuko bakunze kuyiharira gusabana n’abandi ku mbuga nkoranyambaga no kureba ibiganiro bitandukanye kuri televiziyo mu gihe abakuru bamara umwanya munini wabo bashyashyana bashaka ibyo kwita ku bashyitsi babasuye cyangwa bagasohokera mu tubyiniro n’ahandi, ntibagire umwanya babona wo kuryama.

Impuguke zivuga ko abantu bagomba gukoresha uburyo bufasha ibyuma by’ikoranabuhanga gucana amatara y’ubururu atuma umubiri ukora imisemburo ituma umuntu agira ibitotsi cyangwa bakiha ingengabihe yo kuryama.

Gutinya igitutu cy’imbuga nkoranyambaga

Abashakashatsi bavuga ko muri iki gihe usanga abantu bari ku gitutu cyo kwikanga ko abandi bashobora kugirira amahirwe aho batari.

Mu gitabo cye, Alone Together yanditse yibaza impamvu abantu biteze byinshi ku ikoranabuhanga kurusha ibyo biteze kuri bagenzi babo, yavuze ko kuba ibintu byinshi urubyiruko rushaka ku mbuga nkoranyambaga ari ibihendabana kandi bikomeza kwiyongera, bituma rutabasha kwima agaciro ibyo abantu bazishyiraho.

Batanga inama ko umuntu aba akwiye gukuraho bimwe mu bimuhuza n’abandi ku mbuga nkoranyambaga no kwiyumvisha ko ibihavugirwa bishobora kuba nta kuri kubirimo.