Uyu muryango washyize hanze iyo mibare mbere y’uko Isi yose harimo n’u Rwanda byinjira mu kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuyirwanya.
Ikinyamakuru cyandika ku buzima ‘Medical News Today’ cyashyize hanze bimwe mu byo abantu badakunze kuvugaho rumwe n’ibyo benshi bibeshya kuri iyi Kanseri y’ibere.
Gukomereka bishobora gutera Kanseri y’Ibere
Umwarimu wigisha ibirebana no kubaga ibere mu ishuri ry’ubuzima mu mujyi wa New York, Dr. Zeidman yasobanuye ko gukomereka ibere bidatera Kanseri y’Ibere ariko bikaba byagaragaza ibimenyetso byayo.
Yongeyeho ko uburyo bwitwa "fat necrosis” bushobora kugaragaza ibimenyetso bya kanseri, hagakoreshwa uburyo bwa “Biospy” hapimwa ibikomere bareba kanseri.
Kwambara isutiye byongera ibyago bya Kanseri y’ibere
Dr. Zeidman avuga ko kwambara isutiye ‘Bra’ muri rusange bidatera kanseri gusa abuza abambara izirimo ibyuma. Ibi byuma bikoranwa n’amasutiye byangiza uruhu ndetse imyanda ikaba yakwinjira byoroshye igasatira ibere.
Guhuza intanga ngore n’intanga ngabo (IVF) byongera ibyago bya kanseri
Uburyo bwo guhuza intanga ngore n’intanga ngabo muri Laboratwari hagamijwe gufasha abantu bananiwe kwibaruka (In Vitro Fertilization-IVF), Dr Zeidman avuga ko nta bantu bazwi ko bayirwaye bitewe no gukurwamo intanga.
Guhererekanya indwara mu muryango
Mu kiganiro na Medical News Dr. Reitherman yatangaje ko hari benshi bayirwaye bwa mbere mu muryango ariko anahamya ko ishobora kuba uruhererekane mu muryango. Dr. Fancher yasobanuye ko 5% kugeza ku 10% bayirwaye kubera kuyihererekanya.
Stress ntiyongera ibyago byo kurwara kanseri
Stress ntitera kanseri y’ibere nkuko bigarukwaho na Dr. Zeidman. Ati “Ntitwavuga ko stress itangiza ubuzima ariko kandi ntitera kanseri”.
Kwita ku buzima bigabanya ibyago byayo
Uku kwita ku kurya neza, kwirinda ibisindisha, imyitozo ngororamubiri n’ibindi bishobora kurinda ubuzima, ariko ntibirinda Kanseri y’Ibere Dr Zeidman abivuga.
Kanseri ntiyibasira abakuze gusa
Nubwo twabyita ukuri ko kanseri ikunda kwibasira abakuze nk’abari mu myaka 61 kuzamura, hari abayirwara ari bato nkuko Dr. Zeidman yabitangarije MNT.
Byagaragayeko 5% by’abagore bari kwandura bari munsi y’imyaka 40 mu gihe hari n’abayirwaye ari bato cyane.
Ibiturugunyu mu mabere si ikimenyetso cya kanseri
Dr. Zeidman yasobanuye ko bisanzwe ku kuba abantu bakumva utubuye mu mabere kubera impinduka mu mubiri wabo ndetse ko ntaho bihuriye nayo.
Gukuramo inda ntibyongera ibyago bya Kanseri y’Ibere
Gukuramo inda bitera impinduka mu misemburo ariko ntibyemezwa ko byongera ibyago bya Kanseri y’Ibere.
Gushyira terefoni mu isutiye
Dr. Zeidman avuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko terefoni yatera Kanseri y’Ibere. Ati “Nubwo nta bushakashatsi buhambaye bubivuga, kuki utayitwara mu mufuka cyangwa mu gikapu?”
Kwambara amaherena ku moko z’ibere ntibitera kanseri
Yatangaje ko kwambara amaherena ku moko bidatera kanseri ahubwo ari imyumvire. Gusa avuga ko byakurura ibindi bibazo nka ‘infections’, kugira ibibyimba, konsa bigoranye n’ibindi. Ati “Mpora mbuza abantu gutobora imoko kubera amaherena ariko niba warayitoboye kuramo amaherena byihuse.”
Isukari yakongera ibyago byo kwandura kanseri
Isukari nyinshi itera indwara zirimo umubyibuho ukabije kandi ni kimwe mu byihutisha kanseri. Nubwo atemeza ko isukari itera kanseri ariko avuga ko, iyikwirakwiza mu mubiri byihuse.
Kuba abagabo barwara Kanseri y’Ibere
Abagabo barwara kanseri y’amabere ndetse 1% y’abagabo muri Amerika bahanganye na yo. Nubwo yiganje mu bagore, abagabo bakwiye kwihutira kwisuzumisha igihe bumva impinduka nkuko Dr. Fancher Crystal ukora muri Saint John’s Cancer Institute muri Santa Monica abitangaza.
Icyuma gikoreshwa hapimwa kanseri y’ibere cyongera ibyago byayo
Uburyo bukoreshwa hapimwa Kanseri y’Ibere (Mammograms), bamwe bavuga ko bushobora no kuyitera. Ibi ntacyo byangiza kuko ni uburyo bwizewe abaganga bakoresha bayipima.
Nta biturugunyu mu mabere nta kanseri mfite
Iyo kanseri ikigufata nta bimenyetso uhita ubona nkuko bigarukwaho na Dr. Zeidman. Ati “Kanseri ishobora kubonwa hakoreshejwe uburyo bwa ‘Screening Mammograms’ kandi wumvaga uri muzima”.
Kanseri iri mu ndwara zidakira zihangayikishije abatuye Isi, mu gihe kwita ku buzima bigabanya ibyago byayo. Ni byiza kwisuzumisha mu bihe bihoraho n’igihe wumva impinduka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!