Hari ku nshuro ya kabiri ubwo mu mpera z’icyumweru gishize i Kigali haberaga inama ihuza inzego zifite aho zihurira n’ikoranabuhanga (ICT) ndetse n’abafatanyabikorwa bazo, aho baganiraga ku buryo ikoranabuhanga ryagira uruhare mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye z’icyerekezo 2020, inama yiswe “Smart Rwanda Days”.
Iyi nama yari iteraniyemo abahanga mu ikoranabuhanga basaga 700 baturutse hirya no hino ku isi ndetse n’izindi zakunze kubera mu Rwanda, zagaragaje ko u Rwanda ari indashyikirwa mu kwakirana abashyitsi urugwiro.
Kimwe n’ahandi hantu hose hateraniye abantu batandukanye mu mico, imyifatire, imyaka n’ ibindi, iyi nama yarimo udushya; mu mbwirwaruhame n’ibiganiro bitandukanye ku nsanganyamatsiko “Digitatizing Rwanda: Kwimika ikoranabuhanga mu Rwanda” hagaragayemo ibintu bidasanzwe bitari bike, byatangaje bamwe mu bayitabiriye.
Muri utwo dushya, IGIHE yabatoranyirijemo dutanu mu tundi twatangaje abantu cyane, ari natwo twagaragaye nk’umwihariko w’iyi nama:
1. Ku myaka 11 gusa, yahamirije abitabiriye inama ko ari “Programmer”...
Yemye ku maguru ye yombi, adafite igihunga na busa, umwana w’umukobwa witwa Ikirezi Ketia w’imyaka 11 wari witabiriye iyi nama nk’abandi bahanga mu ikoranamuhanga bose, yafashe umwanya yivuga imyato, agaragariza Perezida Kagame n’abitabiriye inama muri rusange, ko mu myaka ibiri amaze yigishwa mudasobwa, ageze ku rwego rwo kwitwa inzobere mu gukora porogaramu za mudasobwa (programmer).
Ikirezi wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza mu ishuri rya mutagatifu Don Bosco yavuze ibi ashimira Perezida Kagame kuri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (OLPC). Ngo iyi gahunda yabafashije kumenya ikoranabuhanga, by’umwihariko, yahamirije abari aho ko yabibyaje umusaruro agakora imishinga ikomeye.
“Nagize amahirwe yo gukoresha mudasobwa kuva mu mwaka wa 4 kugeza ngeze mu mwaka wa 6. Namenye mudasobwa ubu ndi umu-programmer ku buryo nshobora gutegeka mudasobwa nkayitegeka igakora ikintu nshaka”.
Amaze kuvuga ayo magambo yasaga nk’ateye abantu amarangamutima, yongeyeho ati “[…] muri iyo mudasobwa yanjye mfitemo imishinga myinshi uwaza gushaka ko mwereka aze kuza ndamwereka.”
2. Iyi nama yitabiriwe n’ abana… bicajwe mu myanya y’icyubahiro
Ntabwo byari bisanzwe ko abana bato, biga mu mashuri abanza bitabira inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda, by’umwihariko inama nk’iyi ku ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abana bato barenga 10.
Aba bana bari bitwaje mudasobwa zabo kandi bazikoresha, nk’uko n’abantu bakuru babigenzaga. Bakurikiranye inama mu mutuzo, ababarebaga bagatebya bati “umwanya wa Minisitiri w’ Ikoranabuhanga uzagira abakandida benshi mu gihe kizaza.”
3. Umunya-Zimbabwe Peter Ndoro yavuze Ikinyarwanda
Peter Ndoro, Umunyamakuru ukomeye muri Afurika y’Epfo ukomoka muri Zimbabwe yavuze Ikinyarwanda ndetse agisemurira abatacyumva kandi amateka ye agaragaza ko ntaho yahuriye na cyo.
Mu murimo yari afite wo kuyobora ikiganiro cyarimo na Perezida Kagame, yakiriye abitabiriye Smart Rwanda mu magambo atandukanye y’Ikinyarwanda. Ndoro yashimangiye ko azi Ikinyarwanda ubwo umwana witwa Ketia yabazaga ikibazo mu Kinyarwanda, akabisemurira abanyamahanga byose uko byakabaye akoresheje ururimi rw’Icyongereza.
4. Impenure yagoye Alline Kabatende watanze ikiganiro…
Nk’umwe mu bari mu kiganiro cyasoje iyi nama, Alline Kabatende, Umuyobozi w’Umushinga Rwanda Online yagowe cyane no kwicara imbere y’abari bakurikiye inama, bitewe n’impenure (ijipo ngufi cyane) yari yambaye.
Kimwe n’abandi bantu bagombaga gutanga ikiganiro, Kabatende yagombaga kwicara ku ruhimbi, rwigiye hejuru, ku buryo abitabiriye inama bose babasha kumubona neza.
Ikitarasobye abitabiriye iyi nama ni uburyo uyu mwari yari yagowe bikomeye cyane n’umwambaro we, ku buryo aho yabaga yicaye yarwanaga no gukingaho ikayi ngo ahari kugaragaza bimwe mu bice by’umubiri we bitagira uwo bibangamira, ariko biranga biramutamaza.
Bimaze kuba akamenyero ko abagore bahabwa umwanya nk’uyu wo kugira uruhare mu nama zikomeye, kenshi ugasanga bambaye bikwije biranga umuco nyarwanda, aho gutegeza rubanda ikimero cyabo. Umwanya uyu mukobwa yamaze kuri uru ruhimbi waranzwe no kujujura, abenshi bavuga bati "uyu ashobora kuba yitiranije inama y’ikoranabuhanga n’imyiyereko y’imideri".
5. Umunyamabanga Mukuru wa ITU Dr Touré yise Kigali umujyi wa mbere ku isi usukuye
Ashimira akazi gakomeye u Rwanda rwakoze mu iterambere, Umunyamabanga Mukuru wa International Telecommunication Union, Dr Hamadoun Touré yagarutse ku bikorwa bifatika bifasha u Rwanda kuba ikirangirire mu mahanga yose birimo imiyoborere myiza, isuku n’ibindi.
Dr Touré yabwiye abitabiriye inama ko mu bihugu agendamo ku isi nta na hamwe yabonye Umukuru w’Igihugu uteye nka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, kubera imiyoborere ye, guteza imbere isuku, ...
Yemeza ko u Rwanda rwihariye cyane, kubera uburyo urusuye wese ahita abona isuku iri mu Mujyi wa Kigali, abaturage basa neza kandi bakeye mu maso n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO