Urubuga elcrema rugaragaza ko abagore aho bava mu rukundo rwabo n’abo bashakanye cyangwa n’ababo bifuza gushakana ibintu bifuza gukorerwa n’iyo bo baba batabikora.
Kwitabwaho
Abagore aho bava bakagera bakunda umuntu ubitaho akabatega amatwi.
Umugore wese akunda umugabo umuha umwanya akamwumva, akamugisha inama ku buryo yumva ko mu buzima hari icyo avuze cyangwa amariye umugabo we mu bujyanama. Umugore wese akunda umugabo umugira inkoramutima ye kandi akamuhozaho ijisho mu kumwitaho no kumubera aho atari.
Guteteshwa
Umugore wese ashaka gukundwa no kugaragarizwa urukundo n’umugabo we. Aba ashaka guteteshwa kuri buri myaka yose agezemo yaba 20,40, 50, 80 n’iyo we yaba atabikora, igihe cyose aba yishakira guteteshwa no gufatwa nk’aho ari bwo mukimenyana, ni ko bameze.
Umugabo utamuca inyuma
Nta mugore wishimira gusangira umugabo we n’undi muntu; igihe cyose umugore ukunda umugabo we by’ukuri atamuryarya aba ashaka ko yaba uwe wenyine ariko no ku bagabo ni uko.
N’iyo yaba ari umukecuru rukukuri, ashavuzwa bikomeye no kubona umugabo we afitanye gahunda n’undi muntu w’igitsina gore.
Ubunyangamugayo
Umugore wese yifuza umugabo w’inyangamugayo cyangwa w’umunyakuri uvuga ukuri uko ibintu byaba bimeze kose.
Yaba ari akiri muto cyangwa akuze umugore wese ashimishwa n’umugabo w’inyangamugayo ku buryo amugirira icyizere akamubwira byose ntaho amukinze.
Imyaka yose umugore yaba amaranye n’umugabo, ntabwo aba yifuza ko yamubeshya n’iyo yaba inshuro imwe, kongera kumugirira icyizere biba bigoye.
Ni byinshi abagore bakunda mu buzima bwabo n’abo bashakanye ,gusa biba byiza iyo batekereje ko n’abagabo hari ibyo babikunda maze bikaba magirirane.



















TANGA IGITEKEREZO