00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bikorerwa kuri whatsapp byerekeye urukundo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 12 December 2017 saa 10:27
Yasuwe :

Ushobora kwibwira byinshi byerekeye umuntu ku giti cye urebye gusa amafoto ashyira kuri ‘profile’ no kuri ‘status’ ye.

Mu rukundo cyangwa mu kababaro nko gutandukana n’inshuti usanga benshi birukira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri whatsApp nk’uko iba yarabaye intangiriro y’ibyishimo byabo.

Ikinyamakuru standardmedia kigaragaza ibintu bitanu bikorerwa kuri whatsapp byerekeye ku bakundana.

1.Ihinduka uburyo bwo kugenzura uwo mukundana

Iyo umusore n’inkumi batizerana usanga umwe acungira mugenzi we ku bo bandikirana kuri whatsapp.

Iyo amwatse telefoni agatinda kuyimuha cyangwa akabanza kugira ibyo asiba intambara zishobora kuvuka.

2 .Whatsapp ni inzira yo gucana inyuma

Abantu bagira amagambo asize umunyu usanga bifashisha whatsapp nk’inzira yo kureshya abandi mu ibanga rikomeye. Uzasanga umugore cyangwa umukobwa wibwiraga ko ari umuntu uhamye hamwe arimo kwisetsa wenyine bitewe n’ibyo arimo gusoma yandikiwe.

Iyo umuntu yamwibanzeho akamwitaho, akamwoherereza amafoto, amashusho n’utuntu twinshi turimo inyigisho, birangira amugiriye icyizere.

Abantu b’igitsina gore batareba kure bishimira bene izo mpano zo kuri whatsapp ndetse bakagenda bahinduka buhoro buhoro.

Ni byiza kugenzura ukamenya umuntu uhora agusekereza umugore cyangwa umukobwa w’inshuti yawe yifashishije urwo rubuga maze ukabirwanya hakiri kare kuko birangira akuvanyemo iyo urangaye.

3.Whatsapp ibaho n’abantu bafite ibitekerezo biciriritse

Witegereje amafoto cyangwa inyandiko umuntu runaka ashyira kuri whatsapp ye ushobora kumenya ko adakuze mu bitekerezo cyane cyane abangavu n’ingimbi.

Haba ku bakobwa cyangwa abahungu, ufite uwo bakundana wese yihutira gushyira ifoto y’uwo bari kumwe kuri ‘profile’ ye nk’aho ari ikintu kizatuma barambana.Icyo ntabwo ari uburyo bwiza bwo kugaragarizanya ko mukundana.

Ni byiza ko uterwa ishema n’umukunzi wawe ariko inshuro nkeya umugaragaza mu ruhame ni byo birushaho kukubera byiza.

4. Urubuga abantu bashobora gukoresha biyoberanya

Cyane cyane ku bantu b’igitsina gore bitewe n’ibitero bitandukanye baba bagabwaho, usanga biga kwirwanaho, rimwe whatsapp bakayivanaho, ubundi bagakoresha uburyo butagaragaza ko bayiriho wakwandika bakicecekera.

Babikora kugira ngo birinde ibyakomeza kubabaza umutima kuko hari ababa barekereje guteretera kuri whatsapp wagira ngo nta kindi bakora.

Nubwo abagore babikora gutyo ntabwo baba bakemuye ikibazo burundu, ibyiza ni uko bayigumaho ariko bagacyaha uwo nguwo ubatesha umutwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages