Abagereki ku isonga y’abakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi
Ubushakashatsi bwakorewe ku Isi yose n’uruganda Durex, rukora udukingirizo, bwerekana ko abagereki baza ku isonga mu kugira abaturage bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ku Isi, naho Brazil ikabagwa mu ntege.
Ubu bushakashatsi bwo mu 2014 bwakorewe ku bantu bagera hafi ku bihumbi 30 bafite hejuru y'imyaka 16 y'amavuko, mu bihugu 26 bitandukanye , U Bugereki ni bwo bwaje ku isonga mu kugira abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi, aho impuzandengo y'imibonano mpuzabitsina ari inshuro zirenga 164 kuri buri muntu buri mwaka mu gihe ubwo bushakashatsi bwakorwaga.
Nta mpamvu nyirizina yagaragajwe ituma abagereki bakora imibonano mpuzabitsina cyane, ariko kandi ngo bishobora kuba biterwa n’imiterere y’ikirere cyaho.
Amateka y'igihugu cy'u Bugereki nayo ashobora kuba abifitemo uruhare, Abagereki bo ha mbere bari bazwi cyane kubera ukuntu bihanganiraga imibonano mpuzabitsina, bakaba abantu bavuga ikibarimo nta mbereka, kandi bakaba abantu barambukirwa mu kugerageza ibintu bishya.
Ibihugu biza imbere ku Isi mu gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi birimo; u Bugereki, Brazil, u Burusiya, u Butaliyani, Pologne, Malaysia, u Busuwisi, Espagne na Mexique.
U Burusiya bufite umunsi wahariwe gusama
Akarere kamwe ko mu Burusiya katangije uburyo burimo ubwenge bwo gutuma abaturage bako bari bakomeje kugabanuka, noneho bakororoka.
Guverineri w’Intara ya Ulyanovsk, iri hafi rwose y’umurwa mukuru Moscou, yagennye itariki ya 12 y’ukwezi kwa cyenda buri mwaka nk’umunsi wahariwe gusama. Ni umunsi w’ikiruhuko aho abashakanye baguma mu rugo bafite intego imwe gusa yo gukora imibonano mpuzabitsina umugore agasama.
Abashakanye bibarutse nyuma y’amezi icyenda nyuma uhereye icyo gihe, bahabwa impano zirimo ibyuma bifata amajwi n’amashusho, ibikonjesha ndetse n’ibyifashishwa mu kumesa.
Abasangwabutaka bo mu birwa bya Hawaii bita amazina ibice ndangagitsina by’imibiri yabo
Bijyanye n’umuco wabo, abaturage bo mu birwa bya Hawaii basingizaga bakanaha amazina y’igikundiro ibice ndangagitsina by’imibiri yabo.
Ariko ntibagarukiraga aho gusa, ahubwo ab’ibwami na rubanda rwa giseseka, bose bagiraga indirimbo yabo itaka umwanya ndangagitsina runaka.
Dr Milton Diamond, impuguke mu myitwarire mpuzabitsina y’Abanyahawaii mbere yuko bagera kuri iyo ngingo, avuga ukuntu indirimbo y’ibisingizo y’umwamikazi Lili'uokulani yabaga ivuga ko imyanya ndangagitsina ye ‘ifata umurego ikongera ikajya hasi’ iyi ndirimbo ikabivuga mu buryo bwo kwikinira.
Abayapani bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina
Mu Buyapani umubare w’imbyaro uri kugabanuka cyane, si ibyo gusa kuko no gukoresha agakingirizo, ibinini byo kuboneza urubyaro, gukuramo inda ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, byose biri kugabanuka cyane.
Kunio Kitamura, ukuriye ishyirahamwe ryo kuboneza urubyaro mu Buyapani, yagize ati ‘‘Igisobanuro kimwe cyo nyine ni uko Abayapani bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina.’’
Icyegeranyo giheruka cyahishuye umubare utari bwigere ubaho mbere w’abashakanye basigaye babana badakora imibonano mpuzabitsina. 1/3 cy’abagabo bavuga ko baba bananiwe cyane ku buryo batashobora gukora imibonano mpuzabitsina, ¼ cy’abagore bo bavuga ko imibonano mpuzabitsina ibangamye.
Ikindi cyegeranyo, cyibanze ku bantu bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 18 kugera kuri 34 y’amavuko, cyasanze umubare w’isugi n’imanzi wariyongereye cyane mu myaka 10 ishize. abagera hafi kuri 45% bavuze ko batarigera bakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.
Abagore bo muri Koreya y'Epfo ntibashaka kubyara
Mu buryo bw’impuzandengo, umugore wo muri Koreya y’Epfo mu buzima bwe aba yitezwe kubyara umwana umwe n'ibice 05 (1.05). Ariko iki gihugu gicyeneye uburumbuke buri ku kigero cya 2 n’igice kimwe (2.1) kuri buri mugore kugira ngo abaturage bakomeze kubaho mu buryo budahindagurika, bivuze ko hacyenewe inshuro ebyiri z’igipimo mpuzandengo cy’imbyaro kiriho kuri ubu.
Mu kugerageza guhangana n’akaga k’ibura ry’abana, mu myaka 10 ishize leta yashoye miliyari zibarirwa mu icumi z’amapawundi mu bikorwa by’ubukangurambaga, ariko n’ubundi imbyaro zikomeje kugabanuka.
Birashoboka ko ibiciro biri hejuru cyane by’amazu cyangwa ikiguzi cyo kurera abana byaba ari byo biri inyuma y’aka kaga, ariko wenda impamvu ishoboka cyane ni umubare w’amasaha menshi abaturage bo muri Koreya y’Epfo bamara ku kazi.
Kubera ko abagore bagifatwa nk’ab’ibanze mu kwita ku bana, kubyara bivuze ko umubyeyi w’umugore aba agiye guhara akazi ke cyangwa se agahitamo gukora imirimo ibiri icyarimwe, ibi bikaba byaratumye abagore bazibukira bareka kubyara.
Muri Brezil abagabo batereta abagore bifashishije amafi
Mu cyaro cya Mehinaku, rwagati muri Brezili, abagore babonye uburyo bworoshye bwo guhitamo uwo bazabana mu bagabo benshi baba babatereta, aho usanga abagabo baba bari guhanganira urukundo rw’umugore bamuzanira impano y’ifi, uzanye buri gihe impano y’amafi menshi ni we wegukana iyo nkumi.
Mu bwoko bw'aba Guajiro muri Colombia, umugore yegukana umugabo amukoresha amakosa
Abagabo n’abagore bo mu bwoko bwa Guajiro muri Colombia, bitabira ibirori bidasanzwe by'imbyino, iyo umugore ashoboye kubyinisha umugabo nabi biba bivuze ko bagomba gukorana imibonano mpuzabitsina. Babihaye igisobanuro kivuga ko uwabyinnye nabi aba yahengamiye ‘Yabengutse’ kanaka.
Muri Denmark bakora imibonano mpuzabitsina iyo bari mu kiruhuko
Ubushakashatsi bwakozwe na kompanyi ‘Spies Travel’ ikora mu bijyanye no gutembera, bwasanze abaturage ba Denmark bakora imibonano mpuzabitsina ku kigero cya 46% iyo bari mu kiruhuko. Si ibyo gusa kuko 10% by'abana bo muri Denmark baba barasamwe mu gihe ababyeyi babo batari bari mu rugo.
Mu mwaka wa 2014, mu rwego rwo gushimira imiryango yashoboye kugaragaza ko umugore yasamye mu gihe bari mu kiruhuko, iyi kompanyi yahaye iyi miryango ibyo gutunga abana mu gihe cy’imyaka itatu ndetse iyemerera n’ahantu ho kuruhukira hatabangamira abana.


Ibitekerezo 0