00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitandatu byagufasha kugera ku ntsinzi mu buzima

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 21 July 2020 saa 01:09
Yasuwe :

Abantu benshi batekereza ko kugira ngo bumve batsinze mu buzima ari ukuba bafite akazi keza ndetse no kugira amafaranga menshi. Hari n’abumva ko intsinzi ari ukuba ufite ibyishimo, umutekano, ubuzima bwiza kandi ukunzwe.

Gusa abahanga batandukanye bakubwira ko ubundi kugera ku ntsinzi y’ubuzima ari cya gihe wageze ku ntumbero wihaye, uko zingana kose kandi mu gihe wihaye.

Kudasobanukirwa icyo intsinzi ari cyo bituma abenshi batamenya n’uburyo bwo kuyigeraho. Twabakusanyirije ibintu bitandatu byabafasha kugera ku ntsinzi.

Iyubakemo intekerezo zo gushaka iterambere

Umushakashatsi mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu witwa Carol Dweck, avuga ko hari uburyo bubiri bw’imitekerereze bwagura ubushobozi cyangwa bukagabanya ubushobozi bw’umuntu. Intekerezo zidahinduka ndetse n’intekerezo zaguka.

Avuga ko iyo ufite intekerezo zidahinduka, utekereza ko intsinzi ari impano y’Imana umuntu avukana. Iyo bavuze ko gukora cyane ari byo bigeza ku ntsinzi ntubyumva. Ibi bituma iyo ukoze ikintu ntikikubangukire, ucika intege mu buryo bworoshye.

Iyo ufite intekerezo zaguka, wizera ko ushobora guhindura uko ibintu biri uyu munsi kandi ko icyiza ari ukwigira ku mvune wagize. Aha ni ho uba ufite amahirwe yo gushyika ku ntumbero zawe kuko iyo bikomeye ushakisha ubundi buryo bwo gukomeza.

Ongera ubwenge mu bijyanye n’amarangamutima

Kugira ubwenge mu bijyanye n’amarangamutima ni ubushobozi bwo gusesengura, gukora ndetse no gutekereza utabera no mu gihe ufite amarangamutima. Ahangaha ubasha kumva no kugenzura amarangamutima yawe ubwawe ndetse ukamenya no guha agaciro amarangamutima y’abandi. Ibi na byo nubigeraho bizagufasha cyane mu kugera ku ntsinzi.

Ihatire cyane gukomera mu ntekerezo

Ibi bivuze kudatezuka no mu gihe waba uhanganye n’ibikugerageza. Umva ko ari wowe ugomba kugera ku igeno ryawe, izere ubushobozi bwawe kandi ujye uharanira kurangiza igikorwa watangiye nibyanga ukomeze ugerageze n’ubwo wasaba ubufasha.

Komeza urwego rw’ubushake ugira mu byo ukora

Hari ubushakashatsi bw’igihe kirekire bwakozwe n’abanyamerika ku itsinda ry’abana bato hagamijwe kumenya uruhare rwo gukorana ubushake mu iterambere ry’umuntu, bwagaragaje ko abana bageze ku ntsinzi mu gihe cyabo cy’ubukuru ari abari bafite ugushaka ndetse no kwihangana muri kamere yabo.

Jya wibanda cyane ku bigutera imbaraga zo gukomeza

Niba ukora ibintu kuko ubyishimiye, wumva ko hari icyo bisobanuye ku buzima bwawe cyangwa kuko wishima iyo ubonye umusaruro ibikorwa byawe byatanze, ba ari byo ukomeza kuko ni byo bituma umuntu agera ku musaruro ushimishije.

Huza kamere yawe n’akazi ukora

Abashakashatsi barimo Ian MacRae ndetse na Adrian Furnham basanze guhuza kamere n’akazi bigira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kugera ku ntsinzi. Niba wiyiziho gukoresha inyurabwenge, kwakira ibyo ubona bidasobanuka neza, kwakira impinduka, umuhate, kugira amatsiko cyangwa guhangana ugamije iterambere, bihuze n’akazi ukora bizagufasha.

Uko uzakomeza kwitoza ibi, ujye ufata n’umwanya wo kwitegereza imigirire y’abamaze kugera kure mu rugamba rwo gushaka intsinzi, uyigireho bizagufasha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages