00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitanu byagufasha kubaho wishimye

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 18 July 2020 saa 07:45
Yasuwe :

Byorohera buri wese kuvuga ko amafaranga cyangwa se kugira ibintu by’agaciro ari byo bituma umuntu abaho anezerewe, nyamara abashakashatsi bagaragaza ko bisaba ibintu byoroshye cyane, nko kwitoza kwishimira ibyo ufite ndetse no kumarana igihe n’inshuti.

Niba wifuza kuva mu ntekerezo mbi ujya mu nziza cyangwa se ukaba wari ubayeho muri ubwo buryo ukaba wifuza kubukomeza, hano hari ibintu bitanu byagufasha kubaho wishimye.

Ujye witoza kwishimira ibyo ufite

Kwishimira uko ubayeho byagaragaye ko birenze gutuma wumva umerewe neza gusa.

Abantu bandika ibintu nibura bitatu byagenze neza uwo munsi mu gihe bagiye kuryama, bahora bafite ubuzima bwiza, bafite imbaraga, bahangayitse gake ndetse bajya kuryama bagasinzira neza.

Ibanga ryabyo rero ni uguhora witoza kubaho wishimiye uko uri buri munsi, kandi ukabikorana intumbero.

Ntibisaba ibintu binini, kuko abashakashatsi bakubwira ko ushobora no kujya kuryama ukandika nk’akarabo gatoya wabonye cyangwa kanini. Ibyo bintu bitatu wandika bishobora kukubera isoko y’ibyishimo kurusha ibintu bihenze.

Jya uharanira kugira inshuti nziza hafi yawe

Ibyishimo ni nk’indwara yandura. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 bwagaragaje ko iyo umarana igihe kinini n’inshuti zishimye byongera ibyishimo byawe ho 25 %. Niba wumva utameze neza, sohoka wegere inshuti yawe ariko ifite imyitwarire myiza. Niba ushaka kugira intekerezo nziza ihuze n’abo muzisangira bizagufasha.

Jya uhora witoza kuba umuntu mwiza

Kugira umutima mwuiza biruhura wowe ubwawe ndetse n’abakrui hafi kandi bigatuma uhorana amahoro nubwo mu buzima byaba bitameze neza.
Bumwe mu buryo bwagufasha kugira umutima mwiza harimo kureka imiryango y’umutima wawe ikajya ihora ifunguriye buri wese. Ibyo bigaragarira mu gufasha baba abo muturanye, abo mubana cyangwa abo mukorana.

Niba ufite umwenda utagikeneye, shaka umwe mu baturanyi utawufite uwumwihere, umuganirize.

Mara igihe cyawe kinini uri kumwe n’umuryango n’inshuti

Ubucuti bwongera igihe cyo kubaho. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko uko ubana n’inshuti gake, bituma wigunga kandi bikaba bibi ku buzima bwawe nk’uko wanywa amasegereti 15 ku munsi. Ndetse biba bibi bwikube kabiri ku buzima bwawe nk’aho waba ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

N’iyo waba uhuze rero, gerageza ubonere akanya abantu bawe ba hafi.

Shora mu bunararibonye kuruta uko washora mu mutungo

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje abantu bishimira gutakaza amafaranga yabo mu kuvumbura ibintu bishya mu buzima kuruta kuyashora mu mitungo. Twibuka ibyo twaciyemo igihe kirekire, ubwonko bukongera kubibamo, iyo tugize amarangamutima meza biraramba. Ubwo rero byaba byiza utumiye inshuti zawe mukarebana firimi cyangwa se mukajyana mu myitozo ngororamubiri, aho kugura ipantaro nshya ihenze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages