Umwamikazi Elisabeth II yizihiza isabukuru y’amavuko kuya 21 Mata buri mwaka ariko ibirori bya rusange bikorwa muri Kamena nyuma y’iteka ryashyizweho n’Umwami George II muri 1748.
Muri 2012 Elisabeth yabaye umwamikazi wa kabiri uri ku ngoma wizihije imyaka 60 ayimazeho, naho muri 2015 aba umwamikazi wamaze igihe kirekire ku ngoma kurusha abandi bose bayoboye u Bwongereza. Umwamikazi Elizabeth II, amaze imyaka 67 ashinze urugo, ibintu bitigeze bikorwa n’ undi mu bayoboye ubwami bw’u Bwongereza.
Ku ngoma ye, u Bwongereza bwategetswe na baministiri b’intebe 12, abasenyeri b’itorero ry’abangilikani babayeho ni barindwi n’abashumba ba Kiziliya Gatorika barindwi.
Umwamikazi Elizabeth II yimye ingoma mu mwaka 1950, mu mwaka 1952 nibwo yambitswe ikamba ry’ubwamikazi mu birori bikomeye byakurikiranywe n’abantu barenga miliyoni 20.
Muri iyi nkuru uraza gusobanukirwa ibintu umunani byakusanyijwe n’ikinyamakuru Mirror biziririzwa gukora mu maso y’Umwamikazi w’u Bwongereza.
1. Kumukoraho
Iri tegeko ryashyizweho hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya 15 igihe cyizwi nka “middles ages” mu rurimi rw’Icyongereza aho abo mu butegetsi bwa cyami bafatwaga nk’abashyizweho n’Imana bityo ababufite bakagaragara kandi bagafatwa nk’ibigirwamana.
Mu mwaka wa 2009, byafashwe nk’ikintu kidasanzwe ubwo umufasha wa Barack Obama, Michelle Obama, yahoberaga Umwamikazi mu ruzinduko uyu muryango w’Abanyamerika wari wagiriye mu Ngoro y’Ubwami y’u Bwongereza.
Ibi byongeye kuba ku cyamamare muri Basketball, LeBron James mu mwaka wa 2014 wafotowe afashe ku rutugu umugore w’igikomangoma William.


2. Kirazira guhura n’Umwamikazi waje imbokoboko
Wakwibaza ikintu ushobora guha umuntu ufite byose nk’umwamikazi ariko nubwo afite byinshi kandi by’agaciro; umuntu uramukijwe iteka ryo guhura nawe ategetswe kwitwaza impano.

3. Usabwa guhagarara kandi wemye
Mu gihe Umwamikazi yinjiye, usabwa guhaguruka ugahagarara neza kugeza igihe ubonye ko amerewe neza kandi ageze mu byicaro yateganirijwe.
4. Genzura ikiganza cyawe kandi wirinde kujarajara mu gihe ugiye gusuhuza umwamikazi
Ni ingenzi cyane gucira bugufi Umwamikazi mu gihe uri umugabo ndetse no kumupfukamira mu gihe uri umugore. Wemerewe gusuhuzanya na we mu kiganza mu gihe uri umuturage wemewe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kumuhobera kirazira.

5. Imyambarire ni ingenzi
Mu gihe ugiye guhura n’Umwamikazi w’u Bwongereza usabwe kwambara uko byateganyijwe. Urugero, niba hategetswe kwambara imishanana y’urwererane ugomba kubigenza utyo udasobanyije kandi utazuyaje.

6. Kirazira kumuvuga mu izina
Nubwo waba uri umwe mu bagize umuryango we cyangwa se wumva ari umuntu mumenyeranye ukaba wanamenya akazina k’akabyiniro yakundaga guhamagarwa akiri muto, ntiwemerewe kubikoresha. Usabwe gukoresha “Nyiricyubahiro” byaba ari mu gihe cyo gusuhuza cyangwa se gusezera agiye ukirinda tumwe tweze muri iyi minsi twa Sweetheart n’utundi.
7. Wemerewe kuvuga gusa mu gihe Umwamikazi ari we ufashe iya mbere akakuvugisha
Nk’uko bisanzwe mu muco w’ibihugu bitandukanye, umwana agomba gutegereza umuntu mukuru akamuvugisha aho banatebya bakagira bati “Ntugashyanuke uvuga mbere, umwana arareberwa ntiyumvwa”.
Ibi ni na byo bisabwa kubahirizwa mu gihe cyo guhura n’Umwamikazi.
Ibi bikorwa kugira ngo Nyiricyubahiro abe ari we ugena ibigomba kuvugwaho byose mu gihe muri kumwe.
8. Ntiwemerewe kurya mbere ye
Udashingiye ku buryo ushonje cyangwa se ufite inyota, cyangwa se amerwe ufite uyatewe n’uburyo amafunguro anyuranyuranamo imbere yawe, ugomba gutangira gufungura igihe Umwamikazi na we abitangiye.




Ibitekerezo 0