00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyobwa bidasembuye byatahuwemo ibinyabutabire by’uburozi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 9 June 2023 saa 08:21
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tulane yo muri Amerika bwagaragaje ko abantu bakwiye kugira amakenga y’ibinyobwa bidasembuye biba mu maguriro bikorerwa mu nganda, kuko byinshi muri byo biba byifitemo ibinyabutabire by’uburozi.

Kuri uyu wa 07 Kamena 2023 ni bwo Ikinyamakuru Nation cyatangaje ayo makuru aho mu binyobwa 60 byakoreweho igenzura byasanzwemo ikinyabutabire cya ‘lead’ ku kigero cya 93%.

Lead yangiza ubwonko ndetse ikaba yanatera gukomereka kw’ibindi bice by’umubiri w’umuntu byoroshye, ku buryo bishobora no kumuviramo urupfu.

Ibyo binyobwa 60 birimo umutobe, amata akorerwa mu nganda, Fanta, icyayi ndetse n’ibindi, byasanzwemo ibinyabutabire 25 byifiyemo uburozi.

Ubwo bushakashatsi bwatangajwe ku Rubuga Journal of Food Composition and Analysis runyuzwaho inkuru z’ubushakashatsi zibanda ku bigize amafunguro, bwagaragaje ko imitobe ibiri yakoreweho igenzura yasanzwemo ikinyabutabire cya ‘Arsenic’.

Zimwe mu ngaruka z’iki kinyabutabire ku buzima bwa muntu ni uko iyo kigeze mu mubiri gishobora kugutera indwara y’ibihaha ndetse na kanseri y’uruhu.

Ubusanzwe imbuto zikorwamo imitobe zishobora gusangwamo icyo kinyabutabire cyaraturutse mu butaka zahinzwemo cyangwa mu miti yica udukoko iterwa mu mbuto.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabutabire byica birimo na Arsenic, bikunda kugaragara mu mitobe ikorwa mu mbuto ndetse no mu mata akorerwa mu nganda agakorwa mu ruvange rurimo n’imbuto kurusha uko bigaragara mu bindi binyobwa.

Dr Tewodros Godebo uri mu bakoze ubwo bushakashatsi, yavuze ko bitangaje ukuntu hanze aha hadakorwa ubugenzuzi ndetse n’ubushakashatsi bwimbitse ku binyobwa bikorerwa mu nganda bidasembuye kuko bimwe muri byo bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

Yanagiriye inama ababyeyi ko bakwiye kugira amakenga y’ibinyobwa bidasembuye bikorerwa mu nganda, abasaba kudakunda kubiha abana kuko bibagiraho ingaruka cyane kurusha uko bizigira ku bantu bakuru.

Dr. Godebo kandi yavuze ko bigoye kwirinda burundu ibyo binyabutabire, mu gihe n’ubundi kenshi biba biri mu butaka buhingwamo imbuzo zikorwamo ibyo binyobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages