00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyobwa birimo isukari bishobora guteza ibyago byo kutororoka ku kigero cya 25%

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 17 February 2018 saa 07:57
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje isano iri hagati yo kunywa ibinyobwa birimo isukari no kutororoka ku babyifuza.

Nk’uko topsanté yabyanditse ubushakashatsi bwari bwarakozwe bwahuzaga ingaruka zo kunywa ibinyobwa bidasembuye no kuba umuntu yagira umubyibuho ukabije, kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, umwijima n’ibindi ariko ntibwari bwaravuze ku ngaruka biteza abifuza kubyara.

Igishya ubu bushakashatsi bwabo bwagaragaje ni uko bwerekanye isano iri mu kunywa bene ibyo binyobwa no kutororoka ku kigero 25 % nk’uko babinyujije mu kinyamakuru cyitwa Epidemiology.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 3828 bifuzaga gusama bari hagati y’imyaka 21 na 45 bo muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku bagabo 1045 na bo bo muri icyo kigero.

Ku bibazo babazwaga harimo gusubiza ku buvuzi bahabwa, imibereho babayeho ya buri munsi, imirire ndetse n’ikigero banywaho ibinyobwa birimo isukari nyinshi.

Ibyo bibazo babisubizaga rimwe mu mezi abiri mu gihe cy’umwaka wose.Nyuma yo gusuzuma ibisubizo bahawe, abashakashatsi basanze kunywa ibinyobwa birimo isukari n’iyo ryaba icupa rimwe rya soda buri munsi bigabanya amahirwe yo gutwita ku bashakanye ku kigero cya 20% mu gihe ku bagore bonyine byari ku kigero cya 25%.

Ibyo ubu bushakashatsi bwagaragaje bihwanye n’ibyo ubundi bwakozwe muri 2013 bwari bwaragaragaje ku mbeba ko ibinyobwa n’ibyokurya birimo isukari bigabanya cyane uburumbuke mu mubiri.

Ibinyobya birimo isukari nyinshi bishobora guteza ibibazo byo kutororoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages