Abanyarwanda batoroherwa no kugura inyama kubera ubushobozi buke bamaze kwivumburira ubundi bwoko bw’inyama zitabahenda ku isoko bifashisha bivura amerwe .
Izi nyama bamwe mu banyarwanda basigaye birira bemeza ko impamvu bazikunda ari uko ziba zidahenze ku isoko ku buryo iyo bashatse bashobora kuzirya buri munsi.
Abakunzi b’izi nyama bemeza ko kurya izi nyama bituma hari ababafata nk’aho atari Abanyarwanda nk’abandi bitewe n’uko benshi batazifata nk’inyama.
1.Amatezano: ni amaraso akusanyirizwa hamwe agafatana akaba nk’inyama y’umwijima , akundwa kugurwa cyane n’abantu batishoboye bakayarya nk’inyama.
2. Amacebe: ni amabere y’inka abantu botsa bakazirya nk’uburisho bazirisha ubugari ,ahanini amaebe akaba akunze kuribwa n’abaturage bo muri Congo ariko uwo muco ukwira no mu Rwanda.
Mu duce tumwe two mu mujyi wa Kigali nka Nyamirambo n’I Matimba amacebe yotswa ku mugaragaro.
3. Ibinono: ibinono ni zimwe mu nyama ziribwa na benshi, bakunze kubiteka mu isombe ku buyo hari n’abemeza ko biryoha kurusha inyama iyo byatetswe neza mu isombe.
3. Amabya y’inyamaswa zo mu rugo:
Amabya, inka, ihene, ingurube, intama n’izindi nyamaswa zo mu rugo akunze kuribwa na benshi ariko bakabihisha kubera kwanga urubwa.
Mu mujyi wa Kigali aho agaragara acuruzwa agura amafaranga y’u Rwanda 300.
5.Isanani
Udusimba tw’inigwahabiri dufatwa nk’inyama cyangwa se imboga ziryoshye kuko bamwe mu bakunzi bazo bemeza ko zirusha n’inyama zisanzwe kuryoha cyane cyane iyo ziri kurishwa n’ubugari.
Iyo zaguye mu mujyi wa Kigali ziba zihenze kurusha inyama zisanzwe.
6. Inswa: Benshimu barya isanani barya n’inswegegeri ariko aho bitandukaniye n’uko usanga isanani zinaribwa n’abakire inswa zo zigakunda kuribwa n’abatishoboye ndetse n’abazirya benshi bakaba ipfunywe ryo kugaragaza ko bazirya.


















TANGA IGITEKEREZO