00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisobanuro by’amagambo maremare mu Cyongereza ayobowe n’irifite inyuguti 45

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 25 March 2026 saa 01:57
Yasuwe :

Ururimi rw’Icyongereza rufite amagambo arenga miliyoni, ariko akoreshwa muri iki gihe arengaho gato 171.000, iriyasumba yose rikaba rifite inyuguti zigera kuri 45. Iryo jambo ni “pneumonoultramicroscopicsilicovolcanoconiosis’.

Pneumonoultramicroscopicsilicovolcanoconiosis ni izina ry’indwara y’ubuhumekero iterwa no guhumeka umukungugu muto.

Nubwo iri jambo rikoreshwa mu buvuzi, ryemewe mu nkoranyamagambo nyinshi kandi ni ryo rirerire kuruta andi mu Cyongereza.

Ryahimbwe na Everett M. Smith mu wa 1935 mu buryo bwo gukabiriza indwara ya silicosis, yibasira cyane abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro no mu nganda zitunganya umucanga n’ibyuma.

Birababaje kuba ijambo hippopotomonstrosesquippedaliophobia risobanura ubwoba bw’amagambo maremare! Ubwo umuntu utinya amagambo maremare aba ari hippopotomonstrosesquippedaliophobic.

Rikomatanya amagambo hippopotamus (risobanura imvubu), monstrous (rivuga ikintu kinini cyane), na sesquipedalian (risobanura amagambo maremare).

Iri jambo ryahimbwe n’umusizi w’Umunyamerikakazi, Aimee Nezhukumatathil, mu mwaka wa 2000.

Irindi ni supercalifragilisticexpialidocious refute inyuguti 34, ryamamaye cyane binyuze mu muziki no muri filime yitwa Mary Poppins yasohotse mu 1964.

Risobanura ikintu giteye amabengeza cyangwa gitangaje. Mbese ikintu cyiza cyane. Nubwo ritaremerwa n’inkoranyamagambo nyinshi, ni rimwe mu magambo maremare yamamaye cyane ku Isi.

Rikurikirwa na pseudopseudohypoparathyroidism ry’inyuguti 30. Ni ijambo rya gihanga mu buvuzi risobanura indwara itarakomera ya pseudohypoparathyroidism, igira ingaruka ku ngano ya calcium na phosphore mu maraso.

Nubwo rigoye kurivuga, rikunze gukoreshwa mu nyandiko za siyansi, cyane cyane mu bijyanye n’uburwayi bw’imitsi n’imikokere y’umubiri.

Irindi ni Floccinaucinihilipilification ry’inyuguti 29 risobanura igikorwa cyo kudaha agaciro ikintu ukumva ko kitari ingenzi.

Kubera ko rifite inyuguti nyinshi, ntirikunze gukoreshwa mu mvugo ya buri munsi, ahubwo rikunda gukoreshwa cyane mu biganiro by’abahanga mu ndimi biterera urwenya. Ni rimwe mu magambo maremare atari ay’ubuvuzi mu Cyongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages