Hari n’abumva izo mvugo ariko rimwe na rimwe ugasanga igisobanuro bazihaye bwa mbere si cyo ziba zifite mu by’ukuri.
Niba wajyaga ukunda kwibaza kuri ayo magambo ameze nk’avugirwa muri za kode z’ibanga ziziranyweho n’abazikoresha gusa mu gihe wabaga wicaye muri rutemikirere cyangwa uri ku kibuga cy’indege, uraza gusoza iyi nkuru dukesha Points with a Crew wasobanukiwe ndetse ushobora no gusobanurira abandi.
– Miracle Flight
Aya magambo akunze gukoreshwa n’abakozi bo mu ndege igihe habonetse abagenzi benshi bafite ubumuga cyangwa se abatabasha kugenda kubera impamvu runaka kandi bakeneye utugare two kwifashisha kugira ngo babashe kwinjira mu ndege.
– Equipment Change
Mu ikeshamvugo rikoreshwa mu ndege, ijambo “equipment” ntirisobanurwa mu buryo benshi basanzwe barimenyereyemo aho umuntu ashobora guhita yumva rivuze “igikoresho”. Ryifashishwa mu kuvuga indege yose muri rusange.
Iyo rero hakoreshejwe amagambo “equipment change”, abagenzi bagomba kumenya ko indege bari bugende na yo yahindutse cyangwa bakitegura guhita gusohoka mu yo bari barimo bakitegura kujya mu yindi bitewe n’ikibazo cya tekiniki gishobora kubaho cyangwa indi mpamvu runaka.
– Last-Minute Paperwork
Aya ni amagambo akunda gukoreshwa n’abapilote batwara indege aho baba bashaka kumenyesha abagenzi ko habura umwanya muto ngo indege ihaguruke. Binavugwa ko hari abapilote bashobora kuyifashisha iyo hari ikintu runaka cyabaye badashaka ko abagenzi bamenya cyangwa badashaka kukibahaho ibisobanuro birambuye.
– Ground Stop
Aya ni amagambo akunda gukoreshwa n’abakora mu buyobozi bwo ku bibuga by’indege, abashinzwe kugenzura ibijyanye n’ubucucike bw’indege ku kibuga cyangwa urundi rwego rw’ubuyobozi. Yifashishwa mu kugaragaza igice runaka cy’ikibuga indege zose zigomba kuba ziherereyeho.
Ibi bishobora gukorwa hagamijwe ko nta yindi ndege iri bwongere guhagurukira kuri icyo kibuga mu gihe runaka cyangwa bigakorwa hagamijwe ko iziri mu kirere cyo hafi aho zose zigwa nk’uko byigeze gukorwa ku wa 11 Nzeri 2001 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo inyubako ya World Trade Center yibasirwaga n’ibitero bya Osama Bin Laden.
– Air Pocket
Iri jambo rikunze kwifashishwa n’abapilote bamenyesha abagenzi ko bagiye kwinjira ahantu ikirere kitameze neza ku mpamvu z’ibihu cyangwa imiyaga myinshi. Baba bababwira ko bagiye gushyiramo ibimenyetso byibutsa kwambara no gufunga neza imikandara yo mu ntebe zabo.
– Bulkhead
Iri ni ijambo rikoreshwa bashaka kuvuga umurongo w’imbere aho abahicaye baba badafite izindi ntebe imbere yabo ku buryo bazifashisha batereka munsi yazo utuzigo duto bashobora kuba bafite. Mu gihe wicaye muri uyu mwanya, ushobora kubona ahantu uramburira amaguru ariko akazigo kawe ugirwa inama yo kukabika ahabugenewe mu gice cyo hejuru.
– Deadhead
Ushobora kubibona ukagira ngo hari aho bihuriye na “bulkhead” kuko bijya kuvugika kimwe ariko si ko biri.
Iri keshamvugo rikoreshwa igihe hari umukozi wa sosiyete y’indege runaka wimuwe, akavanwa gukorera ku kibuga runaka akajya gutangira cyangwa gusoza amasaha ye y’akazi ku kindi kibuga bitewe n’impamvu runaka.
– All Call
“Cabin Crew, All Call” ni amagambo y’ibanga akoreshwa n’umupilote cyangwa umwe mu bakozi bo mu ndege bashaka kubwira abandi ngo bafate radiyo cyangwa telefoni zibegereye kugira ngo hatangwe itangazo. Ibi akenshi bikunda gukorwa mbere y’uko indege ihaguruka.
– Cross Check
Mu gihe cy’ikoreshwa ry’aya magambo, havugwa interuro igira iti “Flight attendants, doors to arrival, crosscheck and stand by for all-call.” Ikoreshwa hagamijwe kongera kwibutsa ibijyanye no gukaza umutekano hasuzumwa ko ibisabwa byose biri mu murongo.
– Disarm Doors
Bitewe n’indege wagenzemo, hamwe bashobora gukoresha “disarm doors” cyangwa “doors to arrival”, ariko byombi bifite igisobanuro kimwe.
Mu gihe indege iri mu kirere iguruka, inzugi zayo ziba ziriho inzogera z’intabaza ku buryo rufungutse muri icyo gihe bihita bimenyekana.
Ibi bituma ariya magambo akoreshwa mbere y’uko imiryango ifungurwa kugira ngo abantu basohoke mu ndege izo ntabaza zafunzwe.
– Flight Level 380
Ibi bikoreshwa n’abapilote n’abandi bakozi bo mu ndege nk’imibare igaragaza ubutumburuke indege iri kugenderaho.
Iyo bavuze uyu mubare ni ukuvuga ko indege iba iri ku butumburuke bw’ibilometero 11.5824, uvuye ku butaka.
– Final Approach
Aya magambo akoreshwa hagamijwe kumenyesha ko indege iri gusatira icyerekezo cy’aho igana, aho iba yinjira mu nzira yabugenewe mu gihe cyo kugwa kugira ngo ibikenewe byose bishyirwe mu buryo kandi bibe bitekanye nta kibazo.
– Holding Pattern
Iyi mvugo ikoreshwa nk’igihe habayeho ikibazo cy’ikirere kibi, umubyigano w’indege ku kibuga cyangwa indi mpamvu, aho indege yasaga n’igeze ku kibuga isabwa kutagwa ahubwo igakomeza kuzenguruka hafi aho inshuro runaka kugeza ubwo habonetse aho ishobora kugwa neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!