Ubusanzwe ni ngombwa ko mu mikorere y’umubiri w’inyamaswa, hakenerwa gusohora imyanda waba ukomeye cyangwa woroshye ariko hari inyamaswa zimwe na zimwe usanga zidakenera kunyara.
Izidakora icyo gikorwa ziba zifite uburyo bw’imikorere y’impyiko butandukanye n’ubw’izindi cyangwa zikagira imikorere y’umubiri izifasha kuba zasohora uwo mwanda mu bundi buryo.
Impuguke mu bijyanye n’ibyanya by’inyamaswa, Luis Villazon, avuga ko inyoni zitajya zinyara bitewe n’uko zitagira umuyoboro w’inkari ahubwo zibirangiriza rimwe iyo zisohoye umwanda ukomeye.
Uretse inyoni, mu zindi nyamaswa zizwiho kudakora igikorwa cyo gusohora inkari mu buryo busanzwe harimo izo mu butayu zizwi nka "kangaroo", zirangwa no kwigiramo inkari zikarishye cyane no kugira impyiko zikora umurimo wo kuvana umunyu n’imyanda mu maraso ku buryo uburyo bwo gusohora ibidakenewe bukorerwa mu myanya y’ubuhumekero bityo ntihabeho gusohora amazi menshi.
Hari kandi inyamabere zo mu mazi, inzoka n’ibindi bikururanda zifite uburyo zisohoramo imyanda yazo ariko zitifashishije gusohora inkari, ahubwo amatembabuzi zifitemo zikayahinduramo ‘acide urique’ bigatuma ziyifashisha mu mikorere y’imibiri yazo aho kubisohora nk’inkari.
Uburyo izi nyamaswa zikoresha inzira imwe haba mu buryo bw’imyororokere n’ubwo gusohora imyanda nk’uko bimera ku nkoko mu gutera amagi cyangwa guta amatotori.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!