Haba ibuye ry’agaciro cyangwa irisanzwe, yose uko abaho bishingiye ku kuntu Isi yabayeho n’uko ibiyigize byagiye bihinduka uko imyaka ishira indi igataha.
Iyo bayatandukanya, abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi basobanura ko ibuye risanzwe bakunze kwita urutare (rock) riba rigizwe n’uruhurirane rw’amabuye abiri cyangwa menshi y’agaciro.
Uretse diamond, ibuye ry’agaciro rimenyerwa ku kuba rikomeye, ritarimo ibinyabutabire bya “carbon”, ndetse imiterere yaryo ikaba ifite uburyo ishingiyeho bw’uruhererekane rw’ibinyabutabire birigize butari mu kavuyo (crystal structure).
Umuhanga mu by’ubucukuzi bw’amabuye na Peteroli akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Glasgow’s Hunterian Museum yo muri Ecosse, Erika Anderson yemeza ko “amabuye y’agaciro ari inkuta zubatse urutare,” akayagereranya n’utunyangingo duto twihuza tugakora ikintu kinini (atoms).
Kugeza muri Gicurasi 2024, Ikigega gishinzwe kugaragaza, kwemeza, no guha amazina amabuye y’agaciro, International Mineralogical Association, cyagaragazaga ko habarurwa ubwoko bwayo bugera ku 6,050.
Kuyatandukanya bishingira kuri “crystal structure” yayo, gukomera kwayo, n’amabara yayo. Buri buye ry’agaciro riba rifite bene ibyo byihariye.
Ni mu gihe urutare rwo ruba mu byiciro bitatu; birimo urwirema nyuma y’iruka ry’ikirunga (Igneous rock), ruzwiho kugira amabuye y’agaciro make.
Iyo urwo rutare rugezweho n’ubushyuhe bwinshi cyangwa amazi rugenda rworoha. Icyo gihe ruba rugeze mu kindi cyiciro cyitwa “metamorphic rock”.
Iyo urutare ruri muri kimwe muri ibyo byiciro ruhushywe n’umuyaga cyangwa amazi akamara igihe runaka arugwaho, rushobora kuvunguka rugataruka. Ubwo buvungukira buri mu cyiciro cyitwa “sedimentary rocks”.
Mu 2014, abashakashatsi batekereje ko hakwiye kubaho ikindi cyiciro cy’urutare cyitwa “plastiglomerate”, kikabarizwamo “plastiques” zijugunywa maze zamara gushyuha cyane zigafatana, zigakora ikintu gikomeye nk’ibuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!