Birumvikana ko kubera ibi bigwi byose, Cristiano ari umwe mu bantu bazwi ndetse bagakurikirwa ku Isi kurusha abandi, aho abarenga miliyoni 398 bamukurikira kuri Instagram.
Kimwe n’abandi bantu bose bubatse izina mu bintu bitandukanye, ubuzima bwa Cristiano buhora buteye abantu amatsiko, kuko baba bifuza kumenya uko abayeho, ibyo akunda gukora n’ibindi biteye amatsiko, birimo by’umwihariko ubuzima bw’umuryango we.
Mu mikino ya UEFA Champions League yo mu 2019, Juventus yatsinzwe na Atlético Madrid ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Juventus yari yaraguze Cristiano mu rwego rwo kwitwara neza muri iyi mikino kandi Cristiano akayigiramo uburambe na cyane ko ari we watsinzemo ibitego byinshi, aho amaze kugera ku bitego 135.
Mu mukino wo kwishyura, uyu mugabo yari yitezwe cyane, aho abarimo Georgina Rodriguez n’abandi bo mu muryango we bari babukereye, Cristiano na we yasezeranyije guhigika Atlético Madrid, ikipe atigeze yorohera ubwo yari agikina muri mukeba wayo Real Madrid.
Ronaldo yatsinze ibitego bitatu byasabwaga kugira ngo Juventus ikomeze, amashusho ya televiziyo zitandukanye yerekana Rodriguez ari kurira amarira y’ibyishimo, abasesenguzi bakemeza ko aya mashusho ari kimwe mu byatumye ubuzima bwa Cristiano n’umugore we butera amatsiko miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi.
Rodriguez w’imyaka 28, yavukiye muri Argentine, ariko yakuriye mu gace ka Jaca kari mu Majyaruguru ya Espagne. Se umubyara yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko nyuma yo kuwureka yatangiye ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, ari na byo byaje gutuma afungwa imyaka 10, ubwo umukobwa we yari afite imyaka itatu gusa.
Mu buzima butoroshye aho yarerwaga na nyina na mukuru we, Georgina yakuze ashaka kuzaba umubyinnyi kugira ngo azabone uko yita ku muryango we wari ukennye. Icyakora ubu bukene ni bwo bwatumye atabasha kubona uburyo bwo kwiga kubyina kuko byari bihenze, ahitamo kwinjira mu mwuga wo gukora ibijyanye n’imideli.
Mu 2011, nyina wa Georgina yaje kwitaba Imana mu mpanuka y’imodoka, bituma inzozi z’uyu mukobwa zo kwiga ibijyanye n’imideli ziyoyoka burundu, ahubwo atangira gukora muri restaurant yari mu gace k’iwabo.
Yaje kujya mu Bwongereza aho yakoze akazi ko kurera abana, ariko atangira no kwiga Icyongereza, ibyamugiriye umumaro kuko asubiye muri Espagne yabonye akazi mu Iduka rya Gucci mu Mujyi wa Madrid.
Aha ni ho yaje guhurira na Cristiano wahanyuze agiye kugura imyenda, bombi barebana akana ko mu jisho umubano utangira ubwo. Aba bombi bongeye guhurira mu bindi birori, batangira kuganira mu buryo buambuye.
Mu 2017, Rodriguez yabyaranye na Cristiano umwana wa mbere, aza yiyongera ku bandi batatu uyu mugabo yari asanganywe, barimo Cristiano Ronaldo Jr. Byitezwe ko muri uyu mwaka bagomba kwibaruka izindi mpanga ebyiri.
Mu cyegeranyo cya ‘I am Georgina’ cyanyuze kuri Netflix, kikagaruka ku buzima bwa Rodriguez, uyu mubyeyi uvanga akazi k’imideli n’ubucuruzi, yavuze ko ubuzima abanyemo n’umugabo we bwamunyuze cyane.
Nubwo aba bombi batarashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 yavuze ko ubukwe bwabo bushobora kubaho ‘isaha iyo ari yo yose’, ashimangira ko uyu mugore yamufashije cyane mu buzima bwe kuva bahura.
Rodriguez na we yavuze ko igihe cyose Cristiano azamusaba kubana na we akaramata, atazigera azuyaza. Amakuru avuga ko umubyeyi wa Cristiano ahoza umuhungu we ku nkeke amusaba gushyingiranwa n’umukazana we, dore ko Cristiano afite amateka maremare y’urukundo rutamuhiriye n’abandi bakobwa benshi.
Kugeza ubu Cristiano agenera Rodriguez ibihumbi 91$ buri kwezi, agatonyanga mu nyanja kuko uyu mugabo ahembwa miliyoni 1.2$ ku kwezi.
Aya mafaranga yifashishwa mu kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana babo, kwishyura ibindi bikenerwa mu rugo ndetse no kuyakoresha mu buryo yifuza.
Icyakora na Rodriguez ntabwo ari umuntu woroshye ku giti cye kuko afite abamukurikira barenga miliyoni 32 kuri Instagram, amakuru akavuga ko buri kwezi yinjiza ibihumbi 11$ akura mu bikorwa byo kwamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!