00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaje kuri Bryan Johnson ukomeje guharanira kudapfa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 September 2023 saa 12:42
Yasuwe :

Umugabo w’umushoramari mu by’ikoranabuhanga, Bryan Johnson wagarutsweho cyane umwaka ushize ubwo hasakaraga inkuru zivuga ku mafaranga menshi ashora ngo akunde amere nk’umusore w’imyaka 18, yongeye kuza mu mitwe y’inkuru z’ibinyamakuru nyuma y’aho noneho yadukanye gahunda atekereza ko izamubashisha kubaho iteka ryose.

Uyu mugabo umaze kugira imyaka 46, abikesheje kwita ku mubiri we mu buryo bwihariye, mu 2022 yari amaze kubashisha umutima we gukora nk’uw’umuntu ufite imyaka 37, uruhu nk’urw’ufite 28 mu gihe ibihaha n’uburyo yagaragazagamo imbaduko byari nk’iby’umusore w’imyaka 18 kandi icyo gihe yari afite 45.

Iyi gahunda ye kandi imaze kumubashisha kugira amagufwa nk’ay’umuntu ufite imyaka 30.

Ikinyamakuru Time kigaragaza ko mu myaka itatu amaze yinjiye mu mushinga yise ‘Don’t die’ (wipfa), amaze gukoresha akayabo k’asaga miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika, agamije kwiyongerera igihe cyo kubaho aho akomeje gukorana n’itsinda ry’abaganga rimufasha kumusubiza ibwana.

Imwe mu migirire itangaje iranga ubuzima bwe, harimo kuba anywa ibinini 111 buri munsi, kuba umwanda asohoye wose ufatirwa ibizamini, ndetse akanasinzira yashyize agakoresho ku bugabo bwe aho gapima umwanya amara mu ijoro igitsina cye cyafashe umurego na cyane ko afite intego ko ingingo ze zose zigera ku rwego rw’imikorere zari ziriho akiri ingimbi.

Johnson atekereza ko igikorwa cyose umuntu ashobora gukora kikamusazisha vuba nko kurya ibyo kurya byatunganyirijwe mu nganda, kuryama amasaha atageze ku munani ku munsi; ntaho bitaniye n’ibikorwa by’ihohotera umuntu aba yikoreye.

Uretse Johnson, hari abandi baherwe bakomeje gushora imari bashaka kongera igihe uburame bw’umuntu bwamaraga, aha twavuga nka Jeff Bezos na Peter Thiel uri mu batangije PayPal, ikigo cyaguze icya Braintree cyari cyarashinzwe na Johnson ndetse hari n’abiyeguriye imikino nka Lebron James muri Basket na Novak Djokovic muri Tennis bose bahuriye ku gushora akayabo mu kwita ku mibiri yabo ngo badasaza vuba.

Ku ruhande rwa Johnosn we, amaze kugera ku rugero atekereza ko gupfa ari amahitamo y’umuntu, aho avuga ko we atiteze gukora ayo mahitamo atanabiteganya na rimwe.

Avuga ko kuba icyizere cy’ubuzima ku isi cyaravuye ku myaka 50 kikagera kuri 80 mu gihe gito; bimutera imbaraga ko ibyo yiyemeje yabigeraho.

Yirinda ibyo kuba yakwifata we n’inshuti ze bakajya kunywa inzoga, kuba yarenza ice cream ku ifunguro rye, ndetse ngo ntashobora no kwifata mu gicuku nka Saa Saba z’ijoro ngo abe yakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo ubayeho ubuzima butangaje, icyumba araramo nta mafoto arangwamo, nta televiziyo, nta bitabo, nta na chargeur ya telefoni wasangamo habe n’ikirahure cy’amazi cyangwa isume yo kwihanaguza aho we ubwe yivugira ati “aha ndaharyama gusa, nta kandi kazi nta gusoma.”

Icyo cyumba agiramo udukoresho tubiri gusa; kamwe kamufasha kurwanya iminkanyari n’akandi yambara ku gitsina cye ngo aze kumenya igihe cyashize cyafashe umurego, aho ubu avuga ko ageze ku mpuzandengo y’amasaha abiri n’iminota 12 buri joro akavuga ko umunsi yageze ku muhigo wo kuba nk’ufite imyaka 18, igitsina cye kizajya kimara amasaha atatu n’iminota 30 cyafashe umurego buri joro.

Ibyo kandi Johnson avuga ko binagaragaza imikorere myiza y’umutima aho agakoresho kamubashisha kubikurikirana gafite imiterere nk’iya Air Pods.

Johnson abyuka mu rukerera agakora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku mubiri we ahereye ku kuwusuzuma ububobere, kureba ibiro, ibinure, kunywa ibinini, gukaraba umuti umufasha guhashya iminkanyari, akanakora ibindi bitandukanye bijyanye n’intego ze zo guhashya burundu ibyo gusaza.

Hari inzobere mu by’ubuvuzi zirimo Dr. Nil Barsilai, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buvuzi cya Albert Einstein muri New York na Dr. Pinchas Cohen wo muri Kaminuza ya California y’Epfo batemeranya n’imigirire ya Johnson, aho bavuga ko ibyo akora nko kunywa ibinini byinshi, kudashaka kugira ibinure mu mubiri; byose bishobora kumuzanira ibyago aho kumugeza ku nzozi ze.

Abasesenguzi bavuga ko n’iyo uyu mugabo yabasha kugera ku nzozi ze, byazarangira yegetswe n’agahinda kuko yazabona abe n’abamukomokaho bose bapfa agasigara atakibona abo akunda.

Johnson na we hari nk’ibyo avuga ko bitamworohera birimo nko kuba yakundwa n’abagore bitewe n’ubuzima abamo bwo kuryama wenyine, kutajya mu biruhuko by’impeshyi, ibijyanye n’imirire ye n’ibindi na cyane ko yanahishuye ko yigeze kwibasirwa n’agahinda gakabije nyuma yo gutandukana n’umugore bari barashakanye.

Bryan Johnson afite imyaka 46 ariko aracyagaragara nk’umusore
Bryan Johnson yiyitaho mu buryo budasanzwe kugira ngo adapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages