Ibitaro St. Joseph byo mu Mujyi wa New York byahanishijwe gutanga amande angana n’Amayero ibihumbi bitandatu, nyuma y’aho abaganga b’ibyo bitaro memeje ko umurwayi wabo Clleen yapfuye, nyamara bajya kumubaga ngo bamukureho bimwe mu bice by’umubiri bagasanga ari muzima.
Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Syracuse Post-Standard mu nkuru dukesha Bellenews ivuga ko umugore w’imyaka 41 wita Colleen S. Burns, ukomoka muri Leta ya New York imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanwe kwa muganga mu kwakira 2009 kubera gusinda cyane.
Nyuma yo gukora ibizami binyuranye mu mubiri we, abaganga bemeje ko yapfuye, maze bemeza ko bashobora kumukuraho bimwe mu bice by’umubiri we.
Icyaje gutanagza aba baganga ni uko baje gusanga uyu mugore atapfuye, ahubwo ari inzoga zamubaye nyinshi mu mubiri akamera nk’uwapfuye, ibizamini nabyo bikabyemeza.
Umuforomokazi yongeye kumupima bwa nyuma, amukirigita mu bworo bw’ikirenge maze babona uwo bitaga umupfu azunguje ino.
Umuforomo abwiye abaganga ibyo abonye ntibabyemera, ahubwo binjiza umurambo aho bawubagira maze bacyegeranya ibyangombwa babona uwo benda kubaga ahubwo yakangutse, arimo kureba ibyo barimo.
Muri icyo gihe uyu mugore ntiyigeze ajya kurega abaganga, ahubwo nyuma y’amezi 16 ibyo bibaye, nibwo yafashe icyo cyemezo.
Nyina wa Colleen yagize ati “Yari yarihebye cyane kuburyo yabonaga ko n’ubundi yari yarapfuye.”
Ibitaro bya St. Joseph bikaba byahanishijwe kuzatanga amande angana n’Amayero ibihumbi bitandatu.



















TANGA IGITEKEREZO