00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitego bibiri byinjiriye rimwe mu izamu, biteza impaka ku kibuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2026 saa 09:46
Yasuwe :

Mu mukino w’umupira w’amaguru wo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bushinwa habaye ibintu bidasanzwe, ubwo imipira ibiri yinjiraga mu izamu hafi icyarimwe, bigateza urujijo n’impaka zikomeye mu bakinnyi.

Byabaye mu mukino wa China League One wahuje Shaanxi Union na Foshan Southern Lions ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, warangiye ikipe ya Shaanxi Union itsinze ibitego 5-1.

Nubwo uyu mukino wabonetsemo ibitego bitandatu, icyawuvuzweho cyane ni ibyabaye mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ubwo mu kibuga hagaragaraga imipira ibiri iri gukinwa icyarimwe.

Byatangiye ubwo umupira wasohokaga ku ruhande rw’ikibuga, hagakoreshwa undi wari washyizwe ku ruhande kugira ngo umukino uhite ukomeza.

Mu gihe abakinnyi ba Shaanxi Union bari batangiye gusatira bakoresheje umwe muri iyo mipira, rutahizamu wa Foshan Southern Lions, Mame Ndiaye, yabonye ko hari undi mupira na wo uri mu kibuga.

Mu kugerageza kumenyesha bagenzi be n’abo bari bahanganye ko hari imipira ibiri mu kibuga, Ndiaye yateye umwe muri iyo mupira awerekeza ku izamu ry’ikipe ye. Icyakora, abandi bakinnyi ntibahise bamenya ibiri kuba.

Icyakurikiyeho cyatunguye benshi!

Umunyezamu wa Foshan, Shi Xiaotian, yisanze afite imipira ibiri imusatira icyarimwe. Yabanje gukuramo ishoti ryari ritewe n’umukinnyi wa Shaanxi Union ariko umupira umuvamo, uhita usubizwamo n’undi mukinnyi ujya mu izamu.

Muri ako kanya, wa mupira wari watewe na Ndiaye na wo warakomeje, unyura ku munyezamu winjira mu izamu, bituma mu gihe cy’akanya gato imipira ibiri ijya mu rushundura.

Ibyo byateje urujijo rukomeye, abakinnyi ba Foshan Southern Lions bahita bazenguruka umusifuzi bashaka kumenya icyemezo agomba gufata ku byari bimaze kuba.

Umusifuzi yahise ahagarika umukino, yanga ko hari na kimwe muri ibyo bitego cyemerwa. Yanahaye Ndiaye ikarita y’umuhondo kubera imyitwarire idakwiye mu kibuga, nyuma yo gutera umupira wa kabiri awerekeza ku izamu ry’ikipe ye.

Amashusho y’ibi bihe bidasanzwe yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi b’umupira w’amaguru batangazwa no kubona imipira ibiri yinjirira hafi icyarimwe mu izamu rimwe.

Nubwo icyo gitego kitigeze cyemerwa, Shaanxi Union yakomeje kwitwara neza, isoza umukino itsinze Foshan Southern Lions ibitego 5-1.

Imipira ibiri yahuriye mu kibuga kandi umukino urakomeza
Umunyezamu yisanze asatiriwe n'imipira ibiri igana mu izamu
Kubona ibitego bibiri byinjirira rimwe mu izamu rimwe byavugishije benshi
Foshan Southern Lions yari imaze kwinjizwa igitego yasabye ko igitego kitakwemerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages