Abasobanukiwe uko guhinga bikorwa, ntibyoroshye kubumvisha uko umuntu yabikora n’ukuboko kumwe akamara imyaka irenga 50, ari byo akora buri munsi kandi bikamutunga.
Ibi ariko si umugani cyangwa ibitekerezo nka byabindi bya Ruganzu, kuko Sebagisha Alexandre w’imyaka 73, atunzwe no guhingisha ukuboko kumwe nyuma yo gutakaza ukundi aharanira kwinjira mu rwamubyaye.
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye uyu musaza utuye mu Kagari ka Musaza, Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe. Aribana mu nzu nziza irimo sima n’ibirahuri nyuma y’uko umugore we mukuru yitabye Imana umwaka ushize naho umuto akaba muri Tanzania n’abana be.
Uko yacitse ukuboko
Sebagisha yavutse mu 1945, ubwo yari afite imyaka 15 ni ukuvuga mu 1960, ubutegetsi bwariho mu Rwanda bwatangiye gutoteza no kwirukana Abatutsi, ahungira muri Tanzania. Kuva icyo gihe ngo bajyaga bagaba udutero shuma bashaka uko bagaruka mu gihugu ariko ntibibakundire.
Ati “Aka kaboko kajya gucika nari mfite imyaka 18 ndi gushaka uko nagaruka mu Rwanda, nari narameneshejwemo njye na bagenzi banjye tuzira ubwoko bwacu. Mu 1963 nibwo bakarashe ndi kumwe na bagenzi banjye twateye dushaka kugaruka, urumva narasanaga n’umwanzi andasa akaboko karacika”.
Kuva ubwo yatangiye kumenyereza ukuboko kw’imoso yari asigaranye gukora imirimo yose harimo no guhinga dore ko aho bari barahungiye heraga cyane.
Ati “Narahinze birankundira ndeza nshaka umugore niteza imbere nkoresha aka kaboko kamwe”.
Mu 1994 ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside zikabohora igihugu, Sebagisha, yatahutse mu Rwanda nk’abandi banyarwanda bari ishyanga, atahukana inka nyinshi ariko ziza gushira.
Ageze mu Rwanda yakomeje ubuhinzi akoresheje ukuboko kumwe. Gusa ntabwo biri ku rwego ruhambaye kuko abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe ndetse kuri we akaba yifuza kujya mu cya mbere ngo ahabwe inkunga y’ingoboka.
Ati “Icyo nasaba abayobozi nuko banshyira muri VUP nkahabwa ariya mafaranga kuko nanjye yamfasha mu mibereho yanjye, kuko ndi gukura sinkibasha guhinga cyane imbaraga ziri kugenda zigabanuka”.
Yemerewe insimburangingo arayanga
Sebagisha avuga ko abaganga bamwemereye insimburangingo yakurikirana agasanga ntacyo yamufasha ahitamo kuyireka.
Ati “Ntarababajije nti ese iyo nsimbura ngingo izamfasha guhinga, bati oya, izagufasha kwambara ikote n’ishati neza uberwe […], nahise nibuka ukuntu maze imyaka irenga mirongo itanu mpinga kandi nta nsimburangingo mfite numva bari gushaka kunkiniraho ndayanga.”
Uyu musaza avuga ko ahingisha ukuboko kumwe agasarura ibyo arya ariko adashobora kubona ibyo ajyana ku isoko ngo abe yagura utundi nkenerwa.
Bitewe no kuba wenyine, agorwa no kubona umufurira imyenda kuko uwo yinginze wese amusaba amafaranga, bityo kuzabona umugiraneza ubimukorera bigatwara igihe kinini.



















TANGA IGITEKEREZO