Ubushakashatsi buvuga ko abarwayi bagera kuri 88% bari mu bigo byita ku bari mu marembera bashobora kugira ibi byiyumviro bidasanzwe.
Iyi nkuru itangirira kuri Debbie Eichensehr, wari waragize ubwoba bukomeye bwo kuzabura nyina kuva akiri umwana. Nyina, Shirley Brydalski, ageze mu minsi ye ya nyuma afite imyaka 83, Debbie yari yiteguye guhura n’akababaro gakomeye ariko aho kubona urupfu ruteje ubwoba, yabonye nyina aganira yishimye na nyirakuru wari warapfuye kera. Ibyo byatumye ibihe byari biteye ubwoba bihinduka ibihe by’amahoro.
Abaganga bavuga ko ibi bidakwiriye gufatwa nk’ibisazi cyangwa urujijo rusanzwe ruterwa no kuremba. Ibi byitwa End-of-Life Experiences bitandukanye na delirium, kuko delirium akenshi izana ubwoba, kudatekereza neza no guhungabana. Naho iri yerekwa ryo mu marembera riba rifite umurongo, rituje, kandi akenshi riha umurwayi ihumure.
Umurwayi ashobora kugaragara nk’uri maso neza, akareba ahantu runaka mu cyumba, akaganira cyangwa akagaragaza ko ari kuvugana n’umuntu abandi batabona.
Dr. Christopher Kerr wo muri Hospice Buffalo muri Amerika, yakoze ubushakashatsi kuri ibi bintu, agaragaza ko bigenda byiyongera uko urupfu rwegereza. Ibyo abarwayi babona akenshi bihuzwa n’ibyo bakeneye mu mutima. Atanga urugero avuga ko umubyeyi ashobora kubona umwana yapfushije, umusirikare akabona bagenzi be bapfuye, cyangwa umuntu akabona ababyeyi bamureze.
Abashakashatsi bavuga ko aya mayerekwa ashobora kugabanya ubwoba, agafasha umurwayi kwemera kugenda mu mahoro. Hari n’abavuga ko abarwayi bayagira bakenera imiti mike igabanya umubabaro.
Impamvu nyayo ituma ibi bibaho iracyaganirwaho. Bamwe mu bahanga mu miterere y’ubwonko bavuga ko bishobora guterwa n’imiti karemano umubiri urekura iyo umuntu ari rkuremba. Abita ku barwayi bo bavuga ko bidakwiye kureberwa mu bwonko gusa, kuko bifasha no mu gukiza ibikomere byo mu mutima.
Iri yerekwa rinafasha imiryango isigaye. Iyo babonye umurwayi agiye afite amahoro, bishobora kugabanya agahinda ko kumubura, kuko bumva atagiye wenyine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!