Imibiri 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni yo yashinguwe mu cyubahiro mu ntara y’iburasirazuba mu gihe cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamriya Odette avuga ko imibiri 27 yabonetse mu karere ka bugesera, 31 iboneka I Rwamagana, 73 iboneka i Mukarange mu karere ka Kayonza indi 9 iboneka i Ngoma.
Uwamriya Odette yatangarije IGIHE ko igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri, banashyinguye indi yari iri ahantu hameze nabi, yose bakayishyingura mu rwibutso rwa Mukarange.
Kuri ubu imibiri 5200 y’Abatutsi bazize Jenoside ishyinguye neza mu rwibutso rwa Mukarange mu karere ka Kayonza.
Guverineri Uwamariya yabwiye abari bitabiriye umuhango wo gushyingura iyo mibiri mu cyubahiro ko Jenoside yateguwe kuva mu gihe cy’abakoloni, anahamagarira abandi bazi ahari imibiri y’abazizie Jenoside ko bajya batanga amakuru, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Uwamariya yaragize ati “Mbabazwa n’uburyo nyuma y’imyaka 19, tukiri mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byakabaye byararangiye nyuma y’imyaka itatu gusa Jenoside ibaye. Ni isoni ku bantu bazi aho iyo mibiri iherereye bakaba batahavuga.”
Yakomeje atangariza IGIHE ko ubwitabire bw’ibikorwa by’icyunamo bwageze ku kigero cya 95% ku masite yose mu midugudu, ndetse akaba anavuga ko abacitse ku icumu bagomba kubyaza umusaruro ubufasha Leta ibagenera mu gutegura ejo heza.
Mu ntara y’Iburasirazuba haracyari inzibutso zigera kuri 48 zikenewe gutunganywa.



















TANGA IGITEKEREZO