00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ibanze udakwiriye gusiga mu gihe uterera imisozi (Hiking)

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 8 February 2022 saa 01:14
Yasuwe :

Kuzamuka imisozi (Hiking) ni umwe muri siporo zikunzwe cyane ku Isi, ndetse ntibigikorwa n’abanyamahanga gusa kuko mu mpera z’icyumweru, mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda uhura n’abantu bahagira, abitwaje utubando cyangwa bahetse udukapu, nta kindi kibaraje ishinga atari uguterera imisozi.

Ni siporo nziza ifasha uyikora kuruhuka mu mutwe ari nako agenda abona ibindi bintu atari azi. Ushatse wayita ‘Siporo y’ubukerarugendo’.

Icyakora, ni siporo isaba kuyitegura bitewe n’aho ugiye kuyikorera kugira ngo itaza kugenda nabi, ugataha utishimye.

Icya mbere ubanza ukamenya ni ikirere cy’aho ugiye kuyikorera. Biba byiza iyo ubanje kumenya iteganyagihe ry’umunsi uzakorera iyo siporo kugira ngo imvura itaza kukunyagira cyangwa izuba rikaba ryinshi.

Mu gihe witegura urugendo upanga bitewe n’ibyo ukenera n’igihe uteganya kumara. Ikarita [map] igufasha kumenya aho ujya neza n’indanga merekezo nayo [compass] mu gihe aho mugiye ari hanini cyane nabyo ni ingenzi.

Nk’uko bitangazwa na sosiyete Hip Camp iherereye i San Fransisco izobereye mu bintu byo gufasha abantu bakambika, si byiza kujya muri hiking utitwaje ikibiriti, icyuma n’inkoni ndetse byaba byiza ukajyana n’amadarubindi y’izuba.

Mu gihe uzamuka imisozi ni byiza ko uzana ibyo kurya bihagije bigufasha kubona imbaraga mu rugendo kandi bidapfa bitanakenera ubukonje bwinshi cyangwa gushyushywa.

Ibi ni mu gihe ugiye kuzamuka imisozi ya kure utazi niba mu nzira ushobora kubona aho ugura icyo ushaka.

Ntukwiriye kandi kugenda utitwaje amazi menshi cyane. Niba urakora urugendo rw’amasaha abiri, ukenera litilo nk’ebyiri gutyo gutyo.

Mu gihe umuntu ari ku rugendo, hari ubwo agira ibisebe biterwa n’ubushyuhe bwo mu nkweto bikaba byamubangamira.

Bisaba ko mu gihe ugiye kuzamuka imisozi, wambara amasogisi maremare n’inkweto za bote zigukwira neza ariko zitagufata cyane.

Telefone ni kimwe mu bintu by’ingenzi muri iyi minsi isi iyobowe n’ikoranabuhanga. Niyo mpamvu ari byiza kuyishyiramo umuriro uhagije mbere yo guterera imisozi. Uretse kuyifashisha uhamagara inshuti zawe, ni n’igikoresho cyiza mu gufata amafoto y’urwibutso.

Kubera ko utapfa kumenya igihe ugarukira cyane cyane iyo ugiye kure, ni byiza kwitwaza itara ryo ku mutwe kugira ngo nibwira ubashe kubona inzira. Ntukwiriye kwizera telefone gusa nk’iraza kuguha urumuri kuko ishobora kuzima isaha n’isaha.

Mu gihe ukunda kuzamuka imisozi kandi, ni byiza kugira ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Ni ingenzi kuko ushobora kugira ikibazo cy’impanuka cyangwa bikaba kuwo mwajyanye, bisaba ko mbere y’ubundi butabazi nawe ushyiraho akawe.

Imyenda myiza yo kujyana kuzamuka imisozi ni iya siporo kuko iba itakuremereye kandi ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri.

Hari abantu bihaye intego ku buryo buri cyumweru cyangwa buri kwezi bazamuka imisozi
Kuzamuka imisozi ni imwe muri siporo zigezweho muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages