Muri iki gihe kubera gahunda nyinshi abantu bagira, birashoboka ko ushobora kujya ku rugendo bikaba ngombwa ko utagaruka uwo munsi. Ni ngombwa ko hari ibyo witwaza ariko nanone ntibibe kwikorera umutwaro, ahubwo ukifashisha isakoshi yawe nto.
Bimwe mu byo utagomba kwibagirwa, harimo umupira cyangwa ikote ryo kwifubika bitewe n’agace ugiyemo n’ikirere cy’aho uteganya kujya, kuko ushobora gusanga imvura iguye utabiteganyije cyangwa imbeho ikaba nyinshi.
Ni byiza kandi kwitwaza ikayi nto izwi nka ‘Notebook’ kugira ngo nibiba ngombwa ko hari icyo usabwa kwandika, bitaza kukugora. Ni ingenzi cyane kuko ushobora kubona ibintu bishya aho wagiye kandi bitarashoboka ko ubyandika muri telefone.
Mu gihe ubishoboye kandi wakwitwaza na Camera cyangwa ikindi kintu cyose gifata amashusho kugira ngo uze gufata amashusho y’ibyo wize cyangwa byagutangaje.
Mu rugendo kandi, umukobwa cyangwa umugore akwiriye kwitwaza icupa ry’amazi kuko naryo ari ingenzi. Impamvu ni uko mu rugendo umuntu ashobora kugira inyota kandi wenda aho agiye bitaramworohera kubona aho ayagura. Binashobotse ko yitwaza ibyo kurya byoroheje.
Ukenera kandi agashakoshi gato cyane kajyamo ibyangombwa bikuranga nk’indangamuntu, pasiporo cyangwa ibindi byangombwa.
Mu rugendo kandi, umugore cyangwa umukobwa akenera agashakoshi gatoya karimo ibikoresho by’ubwiza karimo igisokozo, indorerwamo, ibikoresho bya Makeup byorohereje, imibavu n’ibindi.
Umugore cyangwa umukobwa agomba kugaragara neza aho ari hose. Niyo mpamvu adakwiriye kujya ku rugendo atitwaje amavuta yo mu ntoki ndetse n’ayo ku mubiri. Ntakwiriye kwibagirwa kandi urupapuro rw’isuku na cotex.
Kimwe mu bindi bintu wakenera harimo umwitero cyangwa agatenge kuko birashoboka cyane ko wagakenera bibaye mu gihe uri kwisukura. Ibyo bijyana n’agatambaro gato k’isuku ko mu maso.
Umukobwa cyangwa umugore ntakwiriye kujya ku rugendo atitwaje urudodo n’urushinge ku buryo bibaye ngombwa ko umwenda umucikiraho, ashobora kwitabara akawidodera.
Kubera uburyo ikoranabuhanga ryateye imbere, biragoye ko umukobwa cyangwa umugore w’ubu yafata urugendo aafdite telefone. Icyakora nubwo ari byiza kuyigendana mu isakoshi ye, ntagomba kwibagirwa ibijyana nayo nka Chargeur n’agakoresho kabika umuriro kazwi nka Power Bank.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!