Akazuba ka buri gitondo mu maso
Nk’uko tubikesha Fatherly, bumwe mu buryo bwiza kandi bworoshye bufasha kugabanya kumva ufite umunabi, ugasinzira neza, ni ukwimenyereza gufata iminota kuva kuri ibiri kugeza ku 10 ukajya ku kazuba k’agasusuruko mu gitondo.
Ibyo Andrew Huberman wo muri Kaminuza ya Stanford avuga ko bifasha umuntu kugira imbaraga mu kazi k’umunsi akanamenyera kubahiriza igihe no gusinzira neza.
Huberman akomeza avuga ko byajya biba byiza umuntu azimije telefoni ye mbere y’isaha ngo ajye kuryama, akirinda urumuri rwayo mu maso ye mu masaha y’ijoro akanatanga inama yo kwitoza kugendana amataratara y’izuba kugira ngo hatabaho kurirebamo ryakambye bikamwangiza, bikaba byanagira ingaruka mbi ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Koga amazi akonje
Kwitoza koga amazi afite ubushyuhe buri munsi ya dogere Celsius 15 ni ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe kuko bifasha mu gucogoza umuhangayiko bikanagabanyiriza ubigize kumva yataye umutwe, maze akamererwa neza.
Itondere uburyo bwawe bw’imihumekere
Ni byiza ko witoza kugenzura uburyo bwawe bw’imihumekere kuko bifasha ubwonko bwawe kumenya guhangana n’ibintu bibuhungabanya.
Hari uburyo bw’imihumekere buzwi nka “4-7-8” cyangwa “Pranayama”, bwavumbuwe n’uwitwa Dr. Andrew, bukaba bukunda kwifashishwa n’abakora umwitozo wa Yoga, aho bivuga ko bibafasha kubona ibitotsi vuba bitewe n’uko bituma umubiri wose wumva uguwe neza.
Ni uburyo umuntu yitoza guhumeka atuje akajya yinjiza umwuka anawusohora buhoro kandi abishyizeho umutima, akagerageza gushyira intekerezo ze zose mu ndagihe, kandi bikaba byiza ibi abikoze yicaye ahantu cyangwa yirambitse kuko bimufasha kumererwa neza mu buzima bwo mu mutwe.
Kora imyitozo ngororangingo
Ubushakashatsi buherutse gusohoka muri British Journal of Sports Medicine, bwagaragaje ko imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho, ifasha ku rugero rwikubye inshuro 1,5 mu guhangana n’agahinda gakabije, umuhangayiko n’ibibazo by’imetekerereze ugereranyije n’ubuvuzi bwifashisha ibiganiro ndetse no guhabwa imiti ku buryo buri minota 15 ugeneye icyo gikorwa ikungukira mu buryo bufatika.
Ibindi bigaragazwa nk’ibyagufasha kurushaho kumererwa neza mu buzima bwo mu mutwe, harimo gukunda kureba ibiganiro by’urwenya, guhamagarana cyangwa kwandikirana n’inshuti yawe, kurya indyo yuzuye, guhekenya shikareti, gusoma igitabo mbere yo kuryama, gusenga ndetse no gukunda guseka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!