Ubusanzwe imodoka zirahenda by’umwihariko inshyashya ziba zikiva mu ruganda. Icyo usabwa kwitaho rero mbere na mbere, ni uguhitamo kugura inshyashya cyangwa se iyakoreshejwe, dore ko zinahendutse ugereranyije n’iziba zikiva mu ruganda. Gusa nanone, ntawakwirengagiza ko imodoka nshya ari zo ziba zifite uburambe bw’igihe kirekire kurusha izakoreshejwe.

Uguze iyakoreshejwe uretse kumva ko imuhendukiye, ikomeza kugenda itwara amafaranga menshi bitewe n'ibyuma agenda ayigurira nyuma.

Mu bihugu byateye imbere, amahitamo meza yo kwitungira imodoka nshyashya, umuguzi ashobora guhitamo kuyifata ku ruganda, akazishyura buhoro buhoro akurikije igihe ntarengwa kiri ku masezerano aba yarashyizeho umukono.

Inkuru ya The Independent yo ivuga ko ushobora no kwishyura mu gihe kiri hagati y’amezi 24 kugeza kuri 48, muri icyo gihe uwaguze akaba afite uburenganzira busesuye kuri iyo modoka nubwo iba ikiri mu maboko y’ikigo yakoreyemo amasezerano.

Ikindi kandi, iyo yishyura ku kwezi yishyurirwa buri kantu kose kangiritse kuri iyo modoka kugeza igihe amasezerano arangiriye. Ni uburyo buhendutse mu kwitungira imodoka nshya kurusha uko wazigama amafaranga mu gihe runaka ugira ngo uzagure iyakoreshejwe.

Mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere ho ushaka kugura imodoka ashbora kwegera abahagarariye uruganda mu gihugu, bakamufasha kuzagenda yishyura mu byiciro.

Ikindi umuntu atagomba kwibagirwa, ni amahitamo y'ubwishingizi bw’imodoka. Na kompanyi uguzemo imodoka nshya irayishingira mu gihe runaka.

Nk'ugiye kugura imodoka bwa mbere ni ana ngombwa guhitamo i idakoresha ibikomoka kuri peteroli byinshi [mbese itanywa cyane nk'uko bakunze kubivuga], ukita no kureba ubushobozi bw' umuvuduko wayo.

Gutunga bwa mbere imodoka nshya itazaguserereza ni yo mahitamo ya mbere
Gutunga bwa mbere imodoka nshya itazaguserereza ni yo mahitamo ya mbere