Ibi ni ibintu utahita wiyumvisha nko kubona icyamamare uzi kijya mu iduka kugura ibintu bitandukanye bihenze ugasanga cyarengejeho akandi kantu gato kadahenze cyibye kandi atabitewe n’ubushobozi buke.
Ubu ni uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka “Kleptomania” butuma umuntu atabasha kwigenzura ahora ashaka kwibikaho ibintu by’aband. Bitandukanye n’ubujura dusanzwe tuzi kuko nta yindi nyungu ifatika aba abifitemo kuburyo n’iyo afashwe rimwe na rimwe na we abura igisobanuro cy’ibyo yakoze.
Ubushakashati bugaragaza ko iyi ndwara “Kleptomania” yibasira cyane ab’igitsina gore kurusha abagabo, aho hagati y’abantu batanu barwaye usanga bane ari abagore.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bantu b’ibyamamare bagiye bagaragaraho ubu burwayi bwo kwitiza utuntu tw’abandi ndetse hari n’abagiye babyiyemerera bavuga ko babikoreshejwe n’uburwayi.
Britney Spears
Britney Spears w’imyaka 41 udasiba kugarukwaho mu nkuru zitandukanye, mu 2007 ubwo yari mu bihe byo gusubira inyuma k’umuziki we yafashwe n’umu-Paparazzi ubwo yari yibye ikibiriti kuri sitasiyo ya lisansi. Ubwo yari ageze mu modoka nibwo yemeye ko yibye ikintu cy’abandi.
Ikindi gihe nabwo uyu muhanzikazi yafashwe yibye imisatsi bambara ku mutwe (wig) yakuye mu iduka ricuruza ibikoresho byifashishwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina (Sex Shop).
Ibikorwa bitandukanye bya Britney byatumye bamwe mu bacuruzi bamaze kumumenyera hari n’abamubona bakamwihorera nyuma yo gusanga ari uburwayi bwa Kleptomania.
Lindsay Lohan
Lindsay Lohan umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi wamamaye muri filime zirimo The Parent Trap (1998), Freaky Friday (2003) na Mean Girls (2004), muri Mutarama 2023 iduka ricuruza imitako muri Los Angeles ryabwiye abapolisi ko yafashe urunigi rufite agaciro ka 2,500$ ntarwishyure.
Ni igikorwa Lohan yakoze nyuma y’ibyumweru bitatu avuye mu kigo ngororamuco.
Lindsay Lohan w’imyaka 37 yafashwe inshuro nyinshi na za camera ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime, atwara ibikoresho by’abandi birimo, imyenda, udukomo, imukufi , inkweto, n’utundi tuntu duto.
Megan Fox
Megan Fox wamamaye muri filime zitandukanye zirimo “Transformers” , “Expend4bles” n’izindi ubwo yari afite imyaka 15 yafashwe inshuro nyinshi afata ‘make up’ zigura 7$ akagenda atazishyuye , bigera aho ahanishwa kutongera kujya mu maduka acuruza ibi bintu. Muri iyo myaka nkandi yafashwe yibye amavuta.
Winona Ryder
Umukinnyi wa filime Winona Ryder wakinnye muri “Girl, Interrupted”, “Gone in the Night” n’izindi yahamijwe icyaha cyo kwiba igicuruzwa gifite agaciro ka 5,000$ muri Saks Fifth Avenue.
Ni ibintu byabaye bibi cyane kuri uyu mukinnyi wa filime wavuzwe mu nkuru z’urukundo na Johnny Depp, dore ko yaciwe amande biba ngombwa ko yishyura iduka ndetse afatirwa ibihano yishyura n’uwo mwenda yari yatwaye.
Ikigaragara ntibwari ubujura kuko yari yambaye imyenda ihenze cyane kuruta uwo mwambaro yari yibye.
Farrah Fawcett
Uyu mukinnyi wa filime witabye Imana mu 2009 afite imyaka 62, yafashwe inshuro nyinshi yibye imyenda mu maduka atandukanye kugeza ubwo abifungirwa inshuro ebyiri.
Uburwayi bwo kwitiza utuntu tw’abandi Farrah Fawcett yari arwaye bwagizwe ibanga n’abo mu muryango we ariko nyuma baje gutangaza ko bwatewe n’agahinda gakabije yagize akiri muto.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!