Fàbregas na Daniella Semaan basanzwe babana ndetse bafitanye abana babiri b’abakobwa n’umuhungu umwe, basezeranye byemewe muri Gicurasi uyu mwaka ariko basubika ibirori kubera ikipe ye yari ikiri gukina shampiyona nyuma hakajyaho Igikombe cy’Isi kandi yarashakaga ko na bagenzi be bazabyitabira.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu mukinnyi utari wahamagawe mu ikipe ya Espagne yakinnye Igikombe cy’Isi yakoze ibirori n’umukunzi we, bibera muri Ibiza mu gihugu cya Espagne, ahantu hakunze gusohokerwan’ibyamamare.
Mu bitabiriye ibi birori harimo abakinnyi bakinana na Fàbregas muri Chelsea nka Ross Barkley, Ethan Ampadu, Marcos Alonso na N'Golo Kante ndetse na John Terry wahoze ari kapiteni w’iyi kipe wari kumwe n’umugore we Toni.
Hari kandi abakinnyi batandukanye bakinanye na Fàbregas mu yandi makipe nka Lionel Messi bareranywe muri FC Barcelona wari kumwe n’umugore we Antonella Roccuzzo, Sergio Busquets na Carles Puyol wari kumwe n’umugore we Vanesa Lorenzo kimwe na Jens Lehmann na Thierry Henry bakinanye muri Arsenal.
Semaan umugore wa Fàbregas akomoka muri Liban akaba afite imyaka 43, akarusha Fàbregas imyaka 12. Bakundanye yari afite undi mugabo banabyaranye abana babiri, bose bakaba barerwa n’uyu mukinnyi ndetse umwe muri bo akaba nawe yitabiriye ibi birori.
















Manzi Rema Jules

Ibitekerezo 0