Abagore b’Aba-Mursi n’Aba-Suri batobora iminwa yabo bakayikwedura mu ishusho y’uruziga, maze bagashyira udusahani mo hagati.
Nubwo aya moko yombi afite umuco umwe kandi akavuga ururimi rumwe, Aba-Suri batuye mu majyaruguru y’Ikibaya cya Omo hafi y’umupaka wa Sudani, n’aho Aba-Mursi bakaba mu majyepfo.
Umuco wo gukata iminwa no gushyiramo udusahani cyangwa inziga umaze imyaka myinshi, ku buryo inkomoko yawo itavugwaho rumwe na benshi.
Abaturage b’Aba-Mursi bamwe bavuga ko ababyeyi babo bababwiye ko uyu muco waje mu gihe abakoloni bazaga gutwara abacakara.
Ngo icyo gihe bafashe umwanzuro wo gutobora iminwa y’abagore kugira ngo abakoloni babone nk’abadashobotse, bityo ntibabatware.
Abandi na bo bavuga ko uwo muco wabayeho na mbere y’ubukoloni kandi batazi inkomoko nyakuri yawo. Kuri ubu, utwo dusahani/inziga bita ‘dhebi a tugoin’, tubonwa nk’akarango k’ubwiza, uburumbuke, imbaraga n’ubutwari, mu muco w’Aba-Mursi n’Aba-Suri.
Iyo umukobwa ageze mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 16 y’amavuko, akorerwa umuhango witwa “bansai” wo kuva mu bukobwa akaba umugore.
Nyina w’uwo mukobwa cyangwa se abandi bene wabo b’abagore, bakora imihango yo guca umwenge mu munwa wo hasi no gushyiramo agasahani k’ibumba cyangwa se gakoze mu giti.
Bamukura amabwene yo hasi, maze bagakata umunwa we bifashishije igiti. Nyuma y’aho bakurura umunwa kugira ngo ukweduka, bagashyiramo agasahani gato gafite ubugari bwa santimetero enye.
Kugira ngo umunwa w’uwo mukobwa udacika cyangwa ugafatwa na za ‘infections’ bawusiga amavuka akoze mu byatsi gakondo bita “lommai”.
Iyo umunwa umaze gukira, bongera kuwukwedura noneho bagashyiramo agasahani gafite ubugari bwa santimetero 25.
Bavuga ko umukobwa ufite agasahani kanini ari we ukobwa inkwano nyinshi. Aba-Mursi bakwa inka nk’Abanyarwanda, kandi umukobwa ufite agasahani kanini kurusha abandi, aba ashobora gukobwa inka zigera kuri 60. Ibyo ntabwo ari ihame ariko, kuko hari abakobwa benshi basabwa batarakorerwa umuhango wa ‘bansai’.
Abagore ntabwo bahora bambaye utu dusahani ku minwa yabo, ahubwo akenshi batwambara mu bukwe, bari kwakira abashyitsi b’abagabo, no mu bindi birori.
Abagore bakiri bato ni bo batwambara kenshi kurusha abakuze ’ubwo kutwambara ataba ari itegeko. Iyo umugore apfushije umugabo, yamburwa agasagani ke, kuko bizera ko ubwiza bw’umugore bupfana n’umugabo we.
Abakobwa bakiri bato cyangwa se aba Gen Z bo muri aya moko, batangiye kwanga gukorerwa uyu muhango, ku buryo na bamwe mu bawukorewe bongera kudoda iminwa yabo bakayisubiranya.
Bamwe baba batinya ko bazava iwabo bakajya kuba mu yindi mico, maze abagabo bakababenga kubera iminwa yabo yihariye.
Leta ya Ethiopia na yo ikomeje gusaba kureka uyu muhango uteje akaga. Nubwo bimeze bityo ariko, abaturage b’Aba-Mursi n’Aba-Suri baracyakomeye ku muco wabo, kandi ntibafite gahunda yo kureka. Ngayo nguko, buri gahugu n’umuco wako.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!