00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiza byo gukora siporo ku mugore utwite

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 27 February 2023 saa 05:59
Yasuwe :

Siporo ni ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu, ibyo ntibikiri ibyo kujyaho impaka. Niyo musingi wo kugira ngo umubiri ukore neza, ubwonko butekereze neza maze ubuzima buhore buhagaze neza.

Siporo ni ingenzi ku byiciro byose by’abantu by’umwihariko ku mugore utwite, nubwo benshi babirenza amaso bakumva ko bakwiye kwicara no kuryama kandi koko aba yumva afite umunaniro muri we.

Uretse impinduka zigaragara ku mubiri w’umugore utwite nko kubyimba kw’amaguru, kuribwa umugongo, guhindagurika kw’amarangamutima n’ibindi, byagaragaye ko abagore batwite bari mu bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku buzima ‘Mayo Clinic’ gikorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, cyagaragaje ko 7% by’abagore batwite bahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bizwi nka ‘Antepartum Depression’, mbere na nyuma yo kubyara.

Gukora siporo ni bimwe mu byagabanya ibyago byo gukomererwa n’iyi ndwara , igaragazwa no guhindagurika kw’amarangamutima, guhangayika, kunanirwa cyane, kutabasha kurya n’ibindi.

Abahanga mu by’ubuzima mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bagaragaje ko umugore utwite yagakwiye gukora siporo byibuze igihe kingana n’amasaha abiri mu cyumweru.

Asabwa kandi gukora urugendo rw’amaguru, imyitozo yo koga, gutwara igare rihagaze, siporo zo gukomeza amaguru n’amaboko, kugorora ingingo n’ibindi.

Bagaragaje ko gukora siporo bifasha umugore koroherwa mu igogora rye, bikamworohora kujya ku musarani.

Bifasha kandi kuringaniza ibiro byiyongera mu gihe cyo gutwita, gusinzira neza, bikagabanya guhangayika n’ibindi.

Nubwo siporo ari nziza ku mubiri w’umugore utwite, hari igihe gikwiye atemerewe kuzikora nko mu gihe asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ikibazo cy’ibihaha n’inkondo y’umura n’ibindi.

Biba byiza na none iyo inda itararenza amezi atatu ya mbere, umugore yigengesera kuri siporo akora, ndetse akavugana n’umuganga umukurikiranira hafi akamugisha inama kuri siporo yagakwiye gukora bitewe n’amezi agezemo.

Inzobere zigaragaza ko ari byiza gukora siporo ku mugore utwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages