Ubundi ntabwo byumvikana ko umusore cyangwa inkumi yaba azi neza ko uwo agiye gushaka azamusharirira ariko akabirengaho akamwemera.
Niyo mpamvu urubuga elcrema rwandika inkuru ku mibanire ndetse n’izerekeye urukundo rwasohoye inkuru igaragaza zimwe mu mpamvu abagiye gushakana bajya birengagiza maze urugo rukazababihira kandi barabigiyemo babireba.
Gukunda amafaranga
Na Bibiliya irabivuga ko gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi byose.Hari ubwo umuntu ashaka undi atari uko amukundiye imico myiza amubonana cyangwa ko abona bashobora kuzuzuzanya ahubwo agakurikira amafaranga afite.
Usanga abenshi iyo bamaze gushakana bakabona ko amafaranga bakurikiye atabahesheje ibyishimo bari biteze ari bwo batangira kumva uburemere bwo kuba barakunze amafaranga kurenza izindi ndangagaciro zose.
Kugira impuhwe
Hari abantu bagira impuhwe, nyamara kuba umaranye n’umukunzi wawe (umukobwa cyangwa umuhungu) imyaka myinshi ntibisobanuye ko uwo umuntu koko akuzuza cyangwa abereye kuba umugore cyangwa umugabo wifuza.
Abenshi kubera impuhwe banga kubabaza abo bakundanye kugira ngo batabakomeretsa umutima cyangwa bakajya mu gahinda.
Hari n’umuntu uzumva avuga ati ‘nashatse umuntu ntamukunda na mba ahubwo kuko yanyihambiriyeho nanga kumubabaza. Ibyo byose bigira ingaruka zikomeye mu rugo.
Imyumvire ipfuye
Hari ubwo usanga umuntu mumaranye igihe kinini uzi n’ibibi bye ariko ukavuga uti ‘kuko dusanzwe hari ibyo duhuriyeho buriya nidushyingiranwa nzamuhindura,ukamushaka.
Iyo mubanye siko bigenda usanga waribeshye, nta muntu uhindura undi niyo mpamvu ingo zimwe zisenyuka bidateye kabiri
Gushyirwaho igitutu
Hari ubwo imiryango n’inshuti bashyira umukobwa cyangwa umuhungu ho igitutu bigatuma ashaka uwo atifuzaga cyangwa utajyanye n’uwo yajyaga atekereza.
Hari nubwo umuntu avuga ngo urungano rwanjye barashatse, sinjyewe ugiye kuba iciro ry’imigani agasanga uwo atagombaga gusanga.
Nubwo ababyeyi bashobora kugushyiraho igitutu ngo ubahe abazukuru, ikibabaje ni uko iyo byatangiye kuzamba bataba hafi yawe ngo mufatanye ibibazo, ubijyamo wenyine ukirwariza.
Kutigirira icyizere
Iyo utigirira icyizere, ngo wumve ko ufite agaciro nta nubwo umenya ibigukwiriye ndetse n’ibyo ukwiriye.
Abantu benshi bahitamo ibintu biciriritse kuko baba batiyumvisha ko bakwiriye ibirenzeho.



















TANGA IGITEKEREZO