Hagati y’umwaka wa 1990 na 2015, umubare w’abagore bapfa babyara wagabanutseho 44% naho abana bapfa batararenza iminsi 28 bagabanutseho 49%.
Nubwo bimeze bityo ariko buri mwaka abagore bagera ku bihumbi 300 bapfa kubera impamvu zifitanye isano no gutwita naho abana barenga miliyoni 2,5 bagapfa mu minsi 30 ya mbere yo kuvuka kwabo.
Mu mpamvu zibaho mbere yo kuvuka k’umwana harimo kutiyitaho bikwiye ku mubyeyi mu gihe atwite (nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’imirire mibi), indwara z’umuvuduko w’amaraso, indwara zifata inkondo y’umura, umubyibuho ukabije n’izindi.
Abahanga bagaragaza ko impfu z’abana zishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zishobora kuba zarabayeho mbere yo kuvuka k’umwana, iziba mu gihe avuka cyangwa na nyuma yo kuvuka.
Impamvu zishobora kuviramo urupfu umwana mu gihe avuka zirimo nko kuba umwana yavuka atuzuye, kuvuka ananiwe (umutima udatera neza nk’uko bikwiye), kubura umwuka k’umwana mu gihe avuka n’izindi.
Igihe cyose kandi habayeho uburangare bw’abaganga bishobora kuviramo umwana urupfu mu gihe avuka kuko ni bwo haboneka ingorane nyinshi nko kuba umubyeyi yabura ibise, kuba umwana yasohoka atabanje umutwe n’ibindi byinshi abaganga baba bagomba kwitaho cyane ndetse bakabikurikiranira hafi kugira ngo baramire ubuzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi.
Na nyuma y’uko umwana avutse nabwo hari ibishobora guhitana ubuzima bwe, birimo kuba yavukanye ibilo bike cyane no kuvukana ubusembwa. Ibi nabyo bisaba ko abaganga bita ku mwana mu buryo bwihariye.
Kugira ngo umuntu asigasire ubuzima bw’umwana bisaba gutangira kare umwana agisamwa. Ni ngombwa gufata amafunguro arimo intungamubiri, ukirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha. Ni ngombwa kandi ko umubyeyi yisuzumisha kenshi kugira ngo harebwe uko ubuzima bw’umwana buhagaze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!