Ikindi cyo kutirengagiza ni uburyo abana baba bafatamo ababyeyi babo cyangwa se ababarera b’abagabo ku buryo baba bababereye nk’indorerwamo n'icyitegererezo; impamvu yaduteye gukusanya iby’ingenzi ababyeyi b’abagabo bakwiye kwirinda gukorera imbere y’abana kuko bishobora kubagiraho ingaruka zizabaherekeza ubuzima bwabo.

Kurahira

Indahiro ni imvugo ikomeye ikoreshwa ku bw’impamvu ifatika runaka kandi abana bazwiho gufata bwangu amagambo aremereye bakunda kumvana ababyeyi babo. Biragorana rero kuba yabivaho iyo umwana yatangiye kurahira kuri buri kantu kose akiri muto kandi izi ndahiro nyinshi zishobora gutera umwana kumva atisanzuye ndetse zishobora no kuba ikimenyetso cyo kutagira ikinyabupfura.

Gutesha agaciro nyina

Ni iby’agaciro cyane ko abagabo bubaha ababyeyi b’abana babo kabone n’ubwo baba baratandukanye. Umugabo rero akwiye kwitwararika ntakankamire umugore imbere y’abana ndetse akirinda no kuba yarangwa n’imyitwarire iyo ari yo yose igaragaza ko asuzuguye cyangwa adahaye agaciro uwo mubyeyi. Bishobora kuzamura amarangamutima yo kudatekana mu bana cyangwa bagakura basuzugura abagore.

Kurangwa n’ihohotera iryo ari ryo ryose

Umugabo akwiye kwirinda mu buryo bushoboka ko umwana we yazavaho aba umwe mu bahamya b’ihohotera iryo ari ryo ryose cyangwa itoteza ryaba irikorewe kuri uwo mwana cyangwa ku wundi muntu. Ababyeyi bagirwa inama yo kwirinda kuba bagirana amakimbirane hagati yabo cyangwa bakaba bakomeretsanya ku mubiri imbere y’abana kabone n’ubwo baba bakina.

Gusakuza

Ababyeyi bakwiye kwirinda kuvuga basakuza cyangwa batontomera abana babo kugira ngo bakunde bakore icyo babasabye. Iyi myitwarire ishobora gutera abana ubwoba ikanatuma bakura bazi ko kugira ngo umuntu akore icyo umusabye bigusaba gukankama no gusakuza.

Gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga ukarenza urugero

Izina ryabyo rirabisobanura ko ibiyobyabwenge atari ikintu wakwifuza kubona umwana wawe yisangamo. Ikindi kandi uretse ibiyobyabwenge, n’itabi ubwaryo ntibikwiriye ko umubyeyi yaritumura ari imbere y’abana na cyane ko Abanyarwanda bagize bati “uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo.”

Ku kijyanye n’inzoga, umwana akwiye gukura azi ko zinyobwa mu rugero kandi bikabaho rimwe na rimwe ari na yo mpamvu abagabo bakwiye kwirinda kuba imbata y’agatama kugeza ubwo abana baterwa ipfunwe no kubakomokaho.

Ivangura

Kuzamura imvugo zumvikanamo ivangura rishingiye ku ruhu, ku bwoko, ku gitsina cyangwa ikindi kintu imbere y’abana ni bibi kuko bishobora gutuma bakura bibwira ko ntacyo bitwaye.

Kwikokomora

Ukwiye kwirinda kwikokomora no gukaya kimwe no kwikora mu mazuru n’intoki uvanamo imyanda ku karubanda by’umwihariko imbere y’abana kuko bashobora gukurana iyo ngeso itera ishozi benshi iyo babonye umuntu akora kimwe muri ibyo. Ni kimwe no gucira aho ubonye, kwikora mu kanwa, mu kwaha n'izindi ngeso zibangama muri sosiyete.

Kwereka abana ubusa bwawe

Nubwo ari cyo dusorejeho ariko ntugifate nk’igifite agaciro gake. Kuba wajya imbere y’abana utambaye ni ikintu ukwiye kwirinda ku kiguzi byagusaba icyo ari cyo cyose kuko uretse no kuba bitaboneye, bishobora kuviramo abana ihungabana mu buzima bwabo.

Hari iby’ingenzi ababyeyi b’abagabo bakwiye kwirinda gukorera imbere y’abana kuko bishobora kubagiraho ingaruka zizabaherekeza ubuzima bwabo
Hari iby’ingenzi ababyeyi b’abagabo bakwiye kwirinda gukorera imbere y’abana kuko bishobora kubagiraho ingaruka zizabaherekeza ubuzima bwabo