Ubu buribwe nibwo butuma abahura na bwo buri gihe bahora bahangayitse kuko baba bazi neza ko ukwezi kudashobora gushira batagize igihe cy’imihango bahuriramo na bwo.
Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu gihe cy’imihango hari impinduka ziba mu buzima bwe bigakomera iyo agira uburibwe bukabije mu nda no mu mugongo.
Uburibwe bw’abantu ntabwo buba ku kigero kimwe hari ubabara agashinyiriza agakomeza ibikorwa bye bya buri munsi, hari n’utabasha gutambuka hakaba n’abaremba kugeza ubwo bajyanwa kwa muganga.
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Women Health Concern’ bwagaragaje ko 80% by’abagore bashobora guhura n’ububabare mu gihe cy’imihango.
Uyu ni umubare uri hejuru ariko hari bimwe mu bikorwa bashobora gukora bikaba byabagabanyiriza ubwo buribwe.
Irinde ubukonje
Mu gihe umugore ari mu mihango ukunda kuribwa cyane ni byiza ko yirinda kujya ahantu hari ubukonje cyane nk’ahari umuyaga. Akwiye kandi kwirinda kunywa ibinyobwa bikonje.
Mu gihe uri ahantu hakonje cyangwa uri kubabara ushobora kwifashisha agatambaro washyize mu mazi ashyushye kabugenewe ukakarambika ku nda yawe hamwe hakurya.
Irinde kugira umuhangayiko
Mu gihe uribwa cyane mu gihe cy’imihango, ni byiza ko ufata umwanya wo kuruhuka mu gihe uri mu mirimo igusaba imbaraga nyinshi zo gutekereza kuko bishobora kongera bwa buribwe wari ufite.
Ni byiza ko ufata umwanya wo kuruhuka cyangwa ukagabanya imbaraga uri gukoresha mu gihe bigusaba ko ukomeza kugakora, ariko ukirinda ibintu biguhangayikisha.
Kora imyitozo ngororangingo
Ushobora kuba wumva ko kuryama cyangwa kwicara ahantu hamwe ari byo byagufasha kumera neza.
Nyamara uzasanga ibi ari byo bituma bwa buribwe bwiyongera mu gihe uri mu mihango, kurusha uko wahaguruka ugakoresha umubiri wawe.
Ntabwo ari ngombwa ngo ukora siporo nk’iyo wakoraga utari muri ibi bihe, ariko byibuze ukore gake kangana n’imbaraga ufite muri uwo mwanya kuko na byo bizagufasha kugabanya bwa buribwe. Ushobora no gukora urugendo n’amaguru, byagufasha.
Irinde gufata ibirimo isukari na ‘caffeine’
Bimwe mu bintu bishobora kuba bikorohera mu gihe cy’imihango, ni ugufata ibyo kunywa, kuko ibyo kurya byo uba wumva utabishaka niba ugira iseseme muri ibi bihe.
Irinde kuba wafata ibintu birimo isukari nka fanta cyangwa umutobe ndetse n’ibirimo ‘caffeine’, kuko ari bimwe mu bintu bituma uburibwe bukomeza kwiyongera.
Itabaze muganga mu gihe bigikomeye
Niba ukora ibi byose ugakomeza kuribwa mu nda bikabije cyane, ni byiza ko wakwegera muganga akareba ikibazo ufite ndetse akaba ari nawe ugira uruhare mu kukwandikira imiti wafata, utiriwe ujya kuyifatira cyane ko kwiha imiti utandikiwe bigira inkangura ku buzima bwawe.
Ikigo cy’ubuzima ‘The National Health Service’ cyo mu Bwongereza kivuga ko uburibwe buza mu gihe cy’imihango ari ibisanzwe ku gitsina gore, gusa rimwe na rimwe iyo bukabije biba biterwa n’uburwayi.
Ni byiza rero kuba wanyarukira kwa muganga mu gihe uburibwe buba bukabije muri ibyo bihe, kugira ngo ubashe gukurikiranwa hakiri kare bitakuviramo n’ubundi burwayi bukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!