Mu nzu ni ahantu umuntu amara umwanya munini, ishobora kuba inzu yo mu rugo cyangwa aho ukorera. Aha burya hakenera impumuro y’imibavu yihariye by’umwihariko mu nzu utuyemo, kugira ngo abagusura bumve batuje kandi bishimire amasaha muza kumarana.
Burya imibavu ni bimwe mu byatuma wibagirwa umunsi mubi wagize. Mu mibavu wagerageza gukoresha ni ikozwe nko muri ‘basilic’, ‘wise’, cyangwa imbuto nka ‘pomme y’icyatsi, Grape fruit, Pomegranate hamwe na tangawizi, black berry na almond.
Mu gihe waba udafite imibavu yihariye, wanakoresha ubundi buryo bworoshye burimo kuba wafata icupa ryashizemo umubavu kandi uhumura neza, ugafata amazi igice cy’igikombe ugafunguza ibitonyanga bitatu cyangwa bine by’imibavu ukagenda utera ahantu hose hadafite impumuro ushaka.
Nubwo ari mu nzu, mu buriri umuntu uraramo naho ni mu yindi Si ikeneye umwihariko no guhumura ukwayo. Abavumbuzi b’imibavu naho ntibahibagiwe kuko bakoze Linen spray zagenewe aho hantu hakomeye.
Mbere yo kuryama nijoro nibwo ufata agacupa kamwe k’iyo mibavu ugatera ku mashuka hamwe no ku misego. Bene ubu bwoko bw’imibavu, bugomba kuba budahumura cyane kugira ngo butagucura umwuka usinziriye.
Hari imwe mu mibavu ikunzwe gukoreshwa nka Lavender igabanya umuvuduko w’isukari n’umutima igufasha kuruhuka hamwe na vanilla, hari na zimwe muri buji ucana iminota 10 mbere yo kuryama no gusinzira ukayizimya.
Mu modoka naho ni ahantu hakenera ubwoko bw’imibavu yihariye izwi nka ’Air freshener’ ifasha kwirukana imyuka itari myiza iba mu modoka. Biranashoboka ko wakoresha indi mibavu itaragenewe imodoka bitewe n’iyo ukunda cyane, gusa ukirinda kuyitera ku mifariso.
N’aho dutekera naho ni byiza ko haba hafite umwuka mwiza. Ntabwo dukwiye kumva ko aho gutekera kuko nta bandi bantu bahagera twahareka uko hameze, hari igihe umwuka wagera n’ahandi hose.
Iyo ufite ikibazo ko imibavu iza kwivanga n’umuhumuro w’ibiryo igikoni kigahumura nabi, hari imibavu wakoresha ikoranye ‘citron vert’, hamwe na ‘Raisinsa’, ‘mandarine’ igitoshye wirinda kuba wahitamo ibihumura biryohera cyane bishobora kwivanga n’umuhumuro w’ibiryo.
Mu bwogero impumuro yaho ishobora kugorana kuyiyobora, wakoresha ‘Diffuseur’ hamwe na ‘huiles essentielles’ kubera ko izana umuyaga ikica n’udusimba. Ikunda kuba ikora cyane kurusha indi mibavu yo mu rugo. Wakoresha, ‘Fragment des produits’, cyangwa ugakoresha ‘bougie’ ikoranye indimu.
Iyo ufite icyumba mu rugo ukoreramo akazi [office], imibavu igufasha kuzamura umusaruro kubera ko aho ukorera hatunganye hafite impumuro nziza.
Indimu na yo yongera ubushobozi ikarwanya n’umunaniro wo mu mutwe. Si byiza gusuzugura imbaraga z’umwuka mwiza, wafungura amadirishya ku manywa na nijoro igihe utarimo kuhakoresha bigatuma umuyaga winjira mu masaha nk’abiri cyangwa imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!