00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bana 14 ba Elon Musk

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 4 June 2025 saa 09:15
Yasuwe :

Kimwe mu bibazo bihangayikisha Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi, ni uko umubare w’abaturage uzarushaho kugabanuka cyane cyane mu bihugu biteye imbere. Ni ikibazo Musk yahagurukiye binyuze mu bukangurambaga ndetse no gufata iya mbere, akabyara abana benshi, cyane ko uburyo bwo kubatunga atari ikibazo kuri we.

Hejuru yo kuyobora ibigo nka Tesla, SpaceX n’ibindi, Musk afite inshingano itoroshye yo gushaka umwanya wo kurera abana 14 bose afite, aho benshi bakiri bato.

Gusa nubwo yifuza abana, biragoye kuba wamuca mu rihumye ngo umwitirire umwana utari we, ndetse magingo aya hari umwe mu bana atemera, aho amaherezo ye azemezwa n’Urukiko rwa New York.

Watlter Isaacson wanditse igitabo kuri uyu mugabo, yavuze ko uyu muherwe uko yumva ibijyanye n’umuryango. Ati “Yizera ko abantu bakwiye kugira abana benshi cyane…Yifuza kuzabyara abana benshi.”

Mu bana 13 Musk yemera ko ari abe, batandatu yababyaranye n’uwahoze ari umugore we, Justine Wilson, barimo imfura yabo y’umuhungu witwaga Nevada, witabye Imana akiri muto.

Abandi bana batatu yababyaranye n’umunyamuziki Grimes, amazina ye nyakuri akaba Claire Elise Boucher. Afitanye kandi abandi bana bane na Shivon Zilis.

Gusa Musk ntafitanye umubano mwiza n’abana be bose, ndetse abagore babiri mu bo babyaranye bamushinje kutita ku nshingano nk’umubyeyi.

1. Nevada Alexander wavutse mu 2002

Elon Musk n’umugore we wa mbere Justine Wilson, bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu 2002, bamwita Nevada Alexander Musk. Ku bw’ibyago, uyu mwana yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, bituma ahita yitaba Imana.

Urupfu rw’uyu mwana wapfuye nta n’umwaka amaze rwababaje cyane Elon Musk. Mu 2022 yatangaje ko uyu mwana yamupfiriye mu biganza.

2. Griffin Musk wavutse mu 2004

Nyuma y’uko Elon Musk n’umugore we Justine Wilson bapfushije imfura yabo, bahise bibaruka impanga, Griffin Musk na Vivian Wilson Musk, zavutse mu 2004. Izi mpanga ariko ntabwo zatwiswe mu buryo busanzwe kuko bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘IVF’.

Griffin Musk, umuhungu wa Elon Musk

3. Viviane Musk mu 2004

Vivian Musk wari wavutse ari impanga ya Griffin Musk mu 2004, yaje kwihinduza igitsina ahinduka umukobwa mu 2022, ari nabwo yahise ahindura izina yiyita Viviane.

Kuva icyo gihe yakunze kugarukwaho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ibintu yagiye atangaza kuri Musk, harimo nko kuba yaramutereranye.

Icyo gihe akimara kwihinduza igitsina, yatangaje ko ntaho ashaka kongera guhurira na Elon Musk ndetse ko atifuza ko abantu bazajya bamubarira mu bana be kuko yamutereranye.

Ni mu gihe Musk mu 2024 yatangaje ko uyu mwana we wihinduje igitsina yabitewe n’imyumvire mibi, ndetse ngo ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo n’uko abona ibintu mu bya politiki.

Viviane Musk yavutse ari umuhungu, aza kwihinduza umukobwa

4. Kai Musk mu 2006

Mu 2006, Elon Musk n’umugore we wa mbere Justine Wilson, bari baherutse kwibaruka impanga z’abana babiri, bahise bibaruka impanga z’abana batatu b’abahungu barimo Kai, Saxon na Damian.

Kai Musk yigeze kugaragara muri Kanama ya 2024 ubwo Elon Musk yahuraga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.

5. Saxon Musk mu 2006

Uyu na we ni umwe mu mpanga zavutse ari eshatu, Musk yabyaranye n’umugore wa mbere Justine Wilison. Nubwo adakunze kugaragara cyane, Musk yakunze kumwandikaho ku rubuga rwa X. Nko mu 2021 ubwo umwaka watangiraga, Elon Musk yaranditse ati “Umwana wanjye w’umuhungu w’imyaka 14, Saxon, yavuze ko yumva 2021 uzaba umwaka mwiza. Nanjye ndabyemera, ahasigaye reka twese tuwugire mwiza.”

6. Damian Musk yabyaye mu 2006

Damian Musk na we ni umwe mu mpanga z’abahungu batatu Musk yabyaranye na Justine mu 2006. Gusa ntabwo bizwi uko bagiye bavuka bakurikiranye. Uyu na we ntabwo ubuzima bwe bwite buzwi cyane, uretse nko mu 2021 ubwo hasohotse amashusho amugaragaza acuranga piano.

Icyakoze ubwo izi mpanga eshatu zamaraga kuvuka, Elon Musk na Justine Wilson bahise batandukana ndetse bahana gatanya mu 2008. Bivuze ko batandukanye bamaze kubyarana abana batandatu.

Elon Musk ari kumwe n'abana be batatu b'impanga, Kai, Saxon na Damian

7. X Æ A-Xii Musk mu 2020

Uyu ni umwana wa karindwi Elon Musk yabyaranye n’umuhanzikazi w’Umunya-Canada, Claire Elise Boucher uzwi nka Grimes. Uyu mwana bamwibarutse muri Mata 2020 bamwita X Æ A-12, ariko nyuma y’igihe gito bararihinduye bamwita X Æ A-Xii Musk. Iri zina ryaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibazaga igisobanuro cyaryo.

Uyu mwana w’imyaka ine kandi ni nawe Elon Musk aherutse kujyana muri White House ubwo we na Perezida Trump bahaga ikiganiro itangazamakuru. Bivugwa ko amukunda cyane, nubwo nyina aherutse gutera hejuru, akavuga ko ingendo uyu mwana ahoramo zimunaniza kuko atabona umwanya uhagije wo kuruhuka.

Uyu mugore kandi ababazwa n’uko umuhungu we ahora mu itangazamakuru, nyamara ubwo batandukanaga, bari baremeranyije ko uyu mwana batazajya bamushyira mu itangazamakuru cyane ku bw’umutekano we.

Elon Musk ari kumwe n'umuhungu we, X Æ A-Xii Musk

8. Strinder Musk mu 2021

Uyu muherwe wakunze kubyara impanga, mu 2021 yongeye kwibaruka impanga z’abahungu yabyaranye n’umugore witwa Shivon Zilis. Aba bana ni Strider Musk na Azure Musk.

9. Azure Musk mu 2021

Uyu ni impanga ya Strider Musk, aho Se yamubyaranye na Shivon Zilis. Aba bari baragizwe ibanga gusa Time Magazine yabatangaje mu nkuru yihariye yanditswe kuri uyu muherwe.

Mu 2024, New York Times yatangaje ko Musk yubatse umuturirwa wa miliyoni 35$ i Texas aho ateganya kuzawutuzamo abana be bose ndetse ko Shivon Zilis n’izi mpanga ari ho basigaye batuye.

Elon Musk ari kumwe n'impanga ze, Strider Musk na Azure Musk, na nyina Zilis

10. Exa Dark Sideræl Musk mu 2021

Nyuma y’ibyumweru bike Elon Musk yibarukanye impanga na Shivon Zilis, yahise abyarana n’umuhanzikazi Grimes umwana w’umukobwa aba uwa kabiri babyaranye. Uyu mwana bamwise Exa Dark Sideræl Musk aho bamutwitiwe n’undi mugore utari Grimes.

Elon Musk ateruye umukobwa we, Exa Dark Sideræl Musk

11. Techno Mechanicus mu 2022

Muri Kamena ya 2022, Musk na Grimes bongeye kwibaruka undi mwana w’umuhungu bise Techno Mechanicus, banahaye akabyiniriro ka Tau. Gusa ivuka rye bari bararigize ibanga kugeza muri Nzeri ya 2023 ubwo New York Times yatangazaga ko Musk na Grimes bamaze kubyarana abana batatu.

Nyuma y’iminsi mike bitangajwe, ni bwo Grimes yatandukanye na Musk ndetse ahita ajya mu nkiko kugira ngo bamufashe gushyiraho uburyo Musk azagira uruhare mu kurera abana be.

Muri Werurwe, uyu mugore yongeye kurikoroza ubwo yavugaga ko hari umwana afite urwaye kandi ukeneye ubuvuzi bwihutirwa ariko Elon Musk yanze kumufasha kumwitaho.

12. Arcadia Musk mu 2024

Muri Kamena ya 2025, Elon Musk yahamirije PageSix amakuru y’uko we na Shivon Zilis bibarutse undi mwana wa gatatu. Yavuze ko uyu mwana atari ibanga. Ati “Inshuti zacu n’abo mu muryango barabizi. Kuba tutarasohoye itangazo ntibivuze ko twamugize ibanga.”

Icyakora ntabwo yigeze atangaza igitsina cy’uyu mwana uretse ko yavuze ko bamwise Arcadia Musk.

Ku itariki 28 Gashyantare 2025, Zilis yifurije isabukuru nziza uyu mwana y’umwaka umwe, mu butumwa yashyize kuri X, agira ati “Isabukuru nziza mukundwa Arcadia, Mama aragukunda n’umutima we wose.”

13. Seldon Lycurgus mu 2025

Ubwo Shavon Zilis yifurizaga isabukuru nziza Arcadia, yanahise atangaza ko we na Musk babyaranye undi mwana w’umuhungu. Mu butumwa yashyize kuri X, yaragize ati “Nabiganiriyeho na Elon, tubona ko ari byiza gutangaza ku isabukuru ya Arcadia, amakuru y’umuhungu wacu Seldon Lycurgus.”

14. Romulus mu 2024

Uyu mwana w’umuhungu witwa Romulus ni uwa 14 uyu muherwe yibarukanye n’umugore witwa Ashley St. Clair muri Nzeri ya 2024. Icyakora yateje ibibazo hagati y’aba bombi kugeza ubwo St. Clair yitabaje inkiko.

Uyu mugore yavugaga ko Elon Musk atemeraga ko ari Se w’uyu mwana bityo bakoresha ibizamini bya ADN byerekana ko uyu muherwe ari we Se ku kigero cya 99.9999%.

Ubwo The Wall Street Journal yasohoraga iyi nkuru, Elon Musk yahise yandika kuri X ko uyu mugore yamuhaye miliyoni 2.5$, ndetse ko ku mwaka amuha 500,000$, yongeraho ati “Ntabwo nzi niba umwana ari uwanjye cyangwa atari uwanjye, ariko ntabwo nanze kubimenya. Ntabwo itegeko ry’urukiko ryari rikenewe.”

Nyuma y’ibi, St. Clair yahise asaba urikiko rwa New York ko rwahita rugira Elon Musk Se w’uyu mwana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Musk afite abana benshi biganjemo impanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages