Papa yavuze ko iyo itsinda rito ry’abantu ari ryo ryonyine rifite ijambo n’ubushobozi bwo kugenzura ikoranabuhanga, bituma iryo koranabuhanga riva mu maboko ya rubanda, bikongera ibikorwa byo kuyobya abantu no kubacengezamo ibitekerezo runaka, bikangiza inyungu rusange.
Mu ibaruwa ye, Papa Léon XIV yavuze ko abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga badakwiye kugira uburenganzira bwo kuyobora ikiremwamuntu kubera gusa ko bakoze amabwiriza ahambaye akoreshwa na mudasobwa [algorithms], asaba ko ihiganwa rikomeye riri mu kubaka iri koranabuhanga rikwiye guhagarara.
Impaka mu gushaka kuyobora Isi si nshya kuko zahozeho no mu bihe byo hambere.
Nk’uko Papa Leo XIII yanditse ku byerekeye ukwigwizaho umutungo mu gihe cy’impinduramatwara mu by’inganda mu 1891, Papa Leo XIV na we yashimangiye izi mpungenge ariko ahamya ko zo ziri kuzanwa na AI.
Yatunze agatoki abaherwe mu by’ikoranabuhanga bakoresha imbuga zabo mu kuyobya no kwivanga muri politiki, bakanatanga miliyoni amagana kugira ngo hatemezwa amategeko agenga iri koranabuhanga.
Inzobere zimwe zemeranya na Papa, aho zivuga ko imikorere y’iri koranabuhanga yo gukusanya amakuru y’abantu, arengaho akifashishwa mu guhimba andi mahimbano, yamaze kwangiza ubushobozi bwa muntu bwo gutandukanya ukuri n’ibinyoma.
Iyi nyandiko ya Papa Leo XIV igaragaza ko ubushobozi budasanzwe bw’iri koranabuhanga rya AI bushyira mu byago bikomeye ubwisanzure ku Isi, asaba ko hashyirwaho amategeko asobanutse n’igenzura rikorwa n’abaturage kugira ngo uburenganzira n’ubwigenge bwa muntu birengerwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!