00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mugenzo w’ubwiza wo kuzirika ibirenge wamamaye mu Bushinwa

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 26 July 2024 saa 07:40
Yasuwe :

Mu myaka myinshi ishize, umuco wo kuzirika ibirenge mu Bushinwa wabaye ikimenyetso cy’ubwiza, icyubahiro no gukundwa. Abakobwa bakiri bato bazirikwagwa ibitambaro ku birenge bigatuma amagufwa amwe n’amwe y’amano avunika kugira ngo afate ishusho yagenwe ya mpande eshatu izwi nka Lotus, ibi byatezaga ubumuga gusa ntibyitabwagaho kuko byafatwaga nk’ikintu cya ngombwa mu muco.

Umuco wo kuzirika ibirenge bivugwa ko watangiye ku ngoma y’Umwami Shang (1600-1046) ikaba ari inkomoko ifitanye isano n’umugabekazi wari ufite ikirenge kivunitse kandi ashaka ko ibirenge bye biba bito ndetse bikagaragara neza.

Ibirenge by’uwo mugabekazi byaraziritswe bikomeye kuva ubwo biba umuco, ukwira mu miryango y’abakire uhinduka ikimenyetso cy’ubwiza.

Muri icyo gihe uburebure bw’ikirenge cy’umugore cyagaragazaga ubwiza cyareshyaga na santimetero zirindwi cyangwa icumi. Abana b’abakobwa bagombaga kuzirikwa ibirenge kuva ku myaka itanu cyangwa itandatu, hakazirikwa amano mato ane hamwe n’amagufwa y’ikirenge hagasigara igikumwe kugira ngo bidakura.

Nubwo cyari igikorwa kirimo ububabare bwinshi cyashoboraga no gutera ubumuga bufata ibirenge, byari ngombwa ku bikora hatitawe ku ngaruka kuko byari umuco w’imiryango ikize ndetse n’abashaka gukira babinyujije mu gushyingira mu miryango ikize.

Imiryango myinshi yari ikennye muri icyo gihe yazirikaga ibirenge by’umukobwa w’imfura kugira ngo bakurure abagabo bakize bo gushyingiranwa na we kuko cyari ikimenyetso gikomeye cy’ubwiza.

Si impamvu yo kuba abagore bari bafite ibirenge bya mpande eshatu baragaragaraga neza gusa, ahubwo bafatwaga nk’abagore bazi ubwenge ndetse bafite ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo n’ububabare bikaba byari bifite agaciro gakomeye muri icyo gihe ku buryo byagenderwagaho hashakwa umugeni.

Ubu buryo bwa lotus bwari bufite ingaruka zikomeye ku mubiri ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe, kuko bwari uburyo butera ububabare bukomeye, indwara ndetse n’ingaruka z’ibihe byose.

Aba bagore kenshi bahuraga n’ubumuga bw’amaguru bushobora kubaviramo kutagenda n’ububabare budashira.

Mu by’ubuzima bwo mutwe byashoboraga gutera ihungabana kubera ububabare bukabije buba bwarahereye bakiri bato, byatumaga bibaza impamvu ituma babikora kandi bibatera ubumuga bigatuma batava mu rugo kugeza ubwo batagifite icyo bimarira.

Mu 1911 leta y’u Bushinwa yatanze itegeko ryo guhagarika iyo migenzo yo kuzirika ibirenge ifatwa nk’ubwiza n’icyubahiro kandi yangiza, mu rwego rwo guharanira iterambere ry’igihugu nubwo bitahise bikorwa gusa byagiye bigabanuka gahoro gahoro.

Inkomoko y'uyu mugenzo ifitanye isano n’umugabekazi wari ufite ikirenge kivunitse kandi ashaka ko ibirenge bye biba bito ndetse bikagaragara neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages