Ni umuhanda ufite uburebure bwa kirometero 60, ukaba uherereye mu gace kitwa Yungas, mu gihugu cya Bolivia giherereye mu Burengerazuba bwo hagati bw’umugabane wa Amerika y’Epfo.
Niwo muhanda uhuza La Paz cyangwa Nuestra Señora de La Paz, agace kabarizwamo icyicaro cya guverinoma ya Bolivia na Yungas iherereyemo ishyamba rikora ku misozi ya Andes ikikije Peru, Bolivia na Argentina, ukaba usurwa n’abantu barenga 25000 buri mwaka.
Uyu muhanda uri ku musozi uhanamye, ku butumburuke bwa metero 3500 uhereye aho umusozi uhera, wahanzwe n’imfungwa z’intambara zo muri Paraguay mu 1930, uza kuvugururwa mu 1986.
Witiriwe umuhanda w’urupfu kubera ubuhaname bw’uwo musozi, ibihu bikunze kuba muri ko gace byatumye uberaho impanuka zahitanye ubuzima bw’abatari bacye, zaje no gutuma ufungwa mu 2006.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko mbere y’uko uyu muhanda ufungwa nibura buri mwaka abantu barenga 300 bawupfiragamo bazize impanuka. Mu 1983 habereye impanuka ikomeye y’imodoka nini yari itwaye abagenzi, abagera mu 100 bahasiga ubuzima.
Gusa nubwo uyu muhanda wafunzwe n’ubu abantu baracyawupfiramo kuko umaze gupfiramo abakerarugendo 22 kuva aho bawufungiye.
Kugira ngo ukorere ubutembere muri uyu muhanda ubu usabwa kwishyura amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ‘bolivianos’ agera kuri 50 angana n’amadolari 7.31$. Ni hafi 6000Frw, yifashyishwa mu guhemba abaturage bahatuye, bakora ibikorwa byo kuwubungabunga.



















TANGA IGITEKEREZO